Ibintu bizakwereka ko uri mu rukundo rw’ukuri
Benshi mu bakundana bajya bagira impungenge bakibaza niba koko bari mu rukundo rw’ukuri cyangwa ari urwo kubeshyabeshya, hano tugiye kukwereka ibintu bizakwereka koko niba umukunzi wawe atakuryarya.
1.Ntiwakwishima na gato mu gihe uwo mukundana atishimye
Iyo ukunda umuntu by’ukuri ubabarana nawe ukishimana nawe , akenshi birizana ntumenye uko bigenze ubyiyumvamo nawe ukumva nta byishimo mu buzima wagira mu gihe umukunzi wawe afite umubabaro yatewe n’ibintu bitanduanye bitubaho mu buzima.
Mu gihe uzaba ufite umukunzi ukabona umubabaro wawe ntacyo umubwiye , uzamenye ko ashobora kuba akubeshya nta rukundo na ruke agufitiye, hano ariko ntuzirengagize ko hari abantu bagira imico yihariye ku buryo ashobora kuba ababaye gusa ntabigaragaze ku maso rero mbere yo kumushinja kuba atagukunda uzarebe ku mpande zombi.
2.Urukundo rwanyu ntirushingiye gusa ku mibonano mpuzabitsina
Akenshi umuntu utagukunda ushobora kuzamubwirwa n’uko azaza agushakaho imibonano mpuzabitsina cyane kurusha ibindi bintu , azajya aguhamagara kenshi ngo umusure niba ari umusore cyangwa se yaba ari umukobwa akaguhatira ko umusohokana mu mahoteli cyangwa ahandi mushobora kubona uburyamo.
3.Hari utuntu twihariye dusekeje muba muziranyeho
Abantu bakundana by’ukuri bigeraho bikarenga imipaka, mutangira kwisanzuranaho bidasanzwe mukagira uburyo mubanamo bwihariye butuma muryoherwa n’urukundo. Muba mufite utuntu twihariye dusekeje muganira bigatuma buri wese aryoherwa n’urukundo.
4.Umukunzi wawe ahora ari nyambere
Iyo ukunda umuntu by’ukuri uba wumva ari wa mbere, uba wumva ntacyo warya atakiriyeho cyangwa ngo unywe atanyweyeho , uba wumva mu buzima ugomba kumenya uko yaraye n’uko yaramutse. Impumeko y’ubuzima bwe bwa buri munsi uba wumva riyo mahoro yawe.
5.Murizerana cyane
Umukunzi wawe w’ukuri uzamubwirwa n’uko azaba agukunda kandi akakuba hafi , azajya ahora yumva ko ntacyo wakora kimubabaza , mbese intambwe yo kwizerana muba mwarayiteye kera kuburyo nta muntu waza ngo akubeshye ikinyoma kijyanye n’umukunzi wawe ngo ubyemere. Kwizerana mu rukundo rwanyu biba biri ku rwego rwo hejuru.
6.Ntibyagushobokera ko wagira ikintu umuhisha
Biragorana kuba wabeshya umuntu ukunda kuko uba wumva ariwe mahoro yawe ndetse ukaba wumva ko nta mutima wo kumubeshya. Bityo buri kintu cyose ugiye gukora urakimubwira uko byagenda kose. Ikindi gituma umubitsa amabanga yawe ni uko muvugana kenshi rimwe na rimwe ugashiduka wamubwiye ikintu utakekaga kandi wari waranamuhishe.
7.Urukundo rwanyu ruba ruri ku rwego rwo hejuru
Iyo mukundana by’ukuri hari byinshi muba muziranyeho , haribyo mwibukiranya ndetse bigatuma urukundo rwanyu rukomera. Iyo mukundana urukundo rwanyu ruba rutajegajega.
8.Byinshi mu bikorwa by’urukundo mukora ntimumenya igihe byabereye
Iyo mukundana ibikorwa byinshi birikora , ntawe uhatira undi gukora ikintu runaka ahubwo k’ubw’urukundo mushiduka byikoze.