Urukundo

Ibintu bitanu abantu bari mu rukundo rwa nyarwo bakora buri munsi

Gukundana ni kimwe binezeza abantu  babiri , iyo bari kubikora bazi akamaro kabyo ndetse bakabira bya nyabyo atari ukwiyererutsa no gushaka gutakaza umwanya cyangwa kwiyibagiza ibibazo bagiye bahura nabyo. Urukundo rwa nyarwo nta mupaka rugira kandi nta kintu na kimwe rushingiraho kiruse kwiyumvanaho kubaho hagati y’abantu babiri bakundana.

Usanga uburyo abantu bo mu bice bitandukanye ku Isi bakundana mu buryo bwenda gusa n’ubwo imico iba itandukanye, bisa nk’aho uburyo [formule] bwo gukundana ari bumwe kandi iyo koko abakundana babanye neza ntakidatuma bakomeza kuryoherwa n’urukundo rwabo.

Ibintu bitanu abantu bakundana bya nyabyo bakora buri munsi:

1.Bahana amakuru y’uko  buri wese yiriwe

Abantu bakundana bya nyabyo usanga bahora bahana amakuru y’uko buri umwe yiriwe cyangwa yaramutse, ibi biterwa n’uko bahora bakumburanye kandi buri wese yumva kumenya amakuru ya mugenzi we  aricyo kintu cya mbere kiba kihutirwa kurusha ibindi.

2.Berekana urukundo rwabo

Abantu babiri bakundana bya nyabyo usanga buri wese ashaka kwereka undi ko amukunda mu buryo busanzwe, ntago agira isoni zo kuba yabyereka rubanda mu  gihe bibaye ngombwa kuko aba yumva buri gihe iyo bari kumwe baba bameze nk’aho bari mu Isi ya babiri.

3.Ntago bishishanya

Abantu bakundana by’ukuri usanga batishishanya buri munsi buri umwe aba abwira undi ibyo yanyuzemo bakungurana inama, umwe aba yumva inama y’undi ariyo y’ukuri kandi yagira umumaro mu buzima bwe kurusha izindi zose niyo zaba ziturutse mu nshuti ze za hafi.

4.Icyo umwe akoreye undi aragishimirwa

Abantu bakundana by’ukuri , buri wese afata umwanya agashimira undi ku byiza yamukoreye. Umunsi ku wundi uko bagenda bishimirana bituma urukundo rwabo rwiyongera kandi rugakaza umurego. Umunsi ku wundi abantu bakundana bagenda bunguka byinshi bitewe n’utuntu duto nk’utu ushobora kumva ari duto nyamara hari ikintu kinini tuvuze.

5.Buri wese agerageza gushimisha undi

Uko byagenda kose abantu bakundana buri wese ashimisha undi uko abishobozwe kandi agakoresha imbaraga ze zose ngo urukundo rukomeze kuramba no gukomera.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger