Urukundo

Ibintu abantu bashakanye bakwiriye kwirinda

Gusezerana kubana hagati y’abantu babiri ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko abantu bakundana kandi kikaba kimwe mu bituma abakundanye bahamya  iby’urukundo rwabo ndetse bidasubirwaho bakaba bazamarana ubuzima bwabo bwose babana.

Hari bimwe mu bintu bishobora gutuma uyu mubano ugira ibibazo ndetse ugahungabanywa na bamwe.

1.Guha urugero rubi abana bawe

Mu gihe wamaze gushinga urugo uzirinde gukora ibintu byatuma ubera urugero rubi abana bawe, uzahore witwararika ku buryo ingeso ufite zakunaniye abana bawe batazapfa kuzimenya kuko ari ikintu gikomeye byazahungabanya ku mibanire yanyu mwembi.

2.Irinde gucecekesha umugore cyangwa umugabo wawe

Mu rugo iyo mwashakanye biba bivuze mugomba kuzuzanya buri wese akumva ko ibitekerezo by’undi bifite akamaro kandi bikaba bigomba kugira aho bibageza. Si byiza gusamira hejuru ibyo umukunzi wawe ugahita umucecekesha ahubwo mwumve umwiteho kuko ari byo bizatuma n’abana banyu babubaha kandi bakumva ko ababyeyi babo bakundana by’ukuri nabo mu buzima bwabo bakazajya birahira bifuza kuzubaka ingo zirimo urukundo nk’urwo babonye iwabo.

3.Ntuzigere utuma umugore cyangwa umugabo wawe yicuza kuba mwarashakanye

Kwicuza ni kimwe mu ngaruka ziza iyo umuntu abonye igikorwa arimo ameze nk’uwagitangiye atiteguye, mu buzima bwawe rero uzirinde kuba wababaza umugabo cyangwa umugore wawe kugera aho yifuza gutandukana nawe ndetse akicuza imnsi yose yamaranye nawe akayifata nk’aho yayipfushije ubusa.

4.Irinde kumara umwanya munini utita kuwo mwashakanye

Gerageza mu byo ukora byose ujye wita ku mugore cyangwaumugabo wawe kuko ariwo mutungo wa mbere mu buzima uba ufite. Mufate neza n’imbaraga zawe zose kugira ngo ubuzima bwe bw’urukundo bumuryohere amere nk’uri mu ijuru rito.

5.Kwanga kuvugisha uwo mwashakanye 

Irinde kwanga kuvugisha umukunzi wawe mwashakanye kuko bishobora kugira ingaruka zitari nziza ku mubano wanyu.

6.Guhoza amaso ku bandi bagore cyangwa abandi bagabo

Irinde guhoza amaso yawe ku bandi bagore cyngwa abagabo kuko byagusenyera bigatuma uwo mwashakanye atangira kugutakariza icyizere abona ko isaaha n’isaha ashobora kukubura cyangwa ukamuzaniraho undi mugore cangwa umugabo.

7.Wiharira uwo mashakanye uturimo duto two mu rugo 

Ibi cyane bireba abagabo, bumva ko abagore aribo bakoropa cyangwa bagafura barangiza bakanateka, Nyamara bakirengagiza ko babafashije bakabitaho mu buzima bakabafasha gukora tumwe muri utwo turimo byagira umumaro.

8.Gutuma umugore cyangwa umugabo  yumva ko nta muryango afite

Irinde gutuma uwo mwashakanye yumva ko nta muryango afite, mufashe kwishimira ubuzima mubanyemo ndetse no guterwa ishema n’umuryango wanyu.

9.Gufata uwo mwashakanye uwo wishakiye

Irinde gufata uwo mwashakanye nk’ikintu utazi, gerageza kumufata neza umube hafi. Komeza kumwereka ko nta rukundo yabona rurenze urwo umuha  kugira ngo akwizere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger