AmakuruUtuntu Nutundi

Ibintu 10 bigaragaza itandukaniro riri hagati y’Abakire n’Abakene

Bivuye mu bushakashatsi bwagiye bukorwa n’abahanga bakomeye ku Isi, hemejwe ko abantu bagira imitekerereze itandukanye kabone n’ubwo baba bahorana muri sosiyete imwe.

Bagaragaje ko hari itandukaniro rinini hagati y’imitekerereze y’abakire n’iyabakene cyane cyane mu by’ubukungu n’ubuzima bwabo bwa buri munsi ndetse n’imyumvire yabo ikaba itandukanye cyane.

Abaherwe ku rwego rw’Isi nabo bemeza ko intego yo kugera ku bukire ishobora kugerwaho na buri wese, mu gihe yaba abiharanira. Bill Gates yavuze ko kuvukira mu muryango ukennye atari ikosa ahubwo ko ikosa ari ugupfa ukennye.

Abahanga mu by’ubushakashatsi bahurije hamwe ibintu 10 bigaragaza itandukaniro riri hagati y’umukene n’umukire hibanzwe cyane mu buryo bw’imitekrereze n’imyumvire ibaranga.

1a. Abakene nta cyizere bagira

Abakene nta cyizere bagirira umuntu, n’iyo baba bamuzi, bahora bibwira ko ashobora kubagirira nabi. Nk’urugero, biragoye kubona umukene ujya muri hoteli ngo yemere gusiga amafaranga ye bayamubikire. Ahitamo kuyibikaho akayajyana mu cyumba kuko aba yumva ko bayamubikiye ashobora kuyabura.

1b. Abakire barizera

Abakire bizera umuntu wese Ibi ngo biba bifite impamvu yabyo kuko baba bashaka kumwiga ngo bamumenye neza. Ni kenshi umukire ashobora gusohoka mu modoka agasiga adafunze kugira ngo arebe imyitwarire y’abantu babana na we.

2a. Abakene buri gihe bita ku makosa n’ibitagenda neza

Aho kugira ngo bite ku byagenze neza banashake uko bakemura imbogamizi bahuye nazo, abakene bahora biyumvisha ko bitabashobokera kugera ku nsinzi. Buri kintu cyose bagishakira urwitwazo rwo kuba batakigezeho ndetse bakikoma bagenzi babo ko ari bo nyirabayazana ituma batagera ku byo bifuza.

2b. Abakire bita ku nsinzi

Abakire ibintu byose babirebera mu ndorerwamo y’ibyiza. Iyo bahuye n’ibibazo bashaka uburyo bwo kubikemura kandi bakirinda gushyiraho urwitwazo urwo ari rwo rwose ku byo batabashije kugeraho. .Bakora icyo bashoboye cyose ngo bagere ku ntego zabo

3a. Abakene batekereza ko ibintu bizagenda nabi

Abakene iyo bagiye gukora ikintu bahita batekereza ko kidashobora kugenda neza. Nk’urugero niba ashaka guhura n’umuntu w’icyamamare ahita yumva ko bitashoboka, ndetse agacika intege akabireka.

3b. Abakire bibaza ibibazo

Abakire buri kintu cyose bagiye gukora barabanza bakibaza ikibazo ngo ‘Ese byagenda gute?’ Umukire aricara akibaza ngo ese byagenda gute nandikiye perezida wa Repubulika ibaruwa akansubiza? Aha abahanga bagaragaza ko uko wibaza ikibazo cyiza ari byo bituma ugera ku byo ushaka. Ni kenshi abana bakiri bato bandikira abayobozi b’ibihugu byabo kandi bakabasubiza. Aba bana baba bafite imitekerereze njyabukire.

4a. Abakene bigira ba ntibindeba

Ushobora gusanga umuntu mu kigo runaka ukamubaza impamvu nta bikoresho bafite bihagije byo kwita ku bakiriya, akagusubiza ati: “Sinzi impamvu batabiguze, njye sibyo nshinzwe”. Ibi bigaragaza ko umuntu aba atitaye ku byo ukora.

4b. Abakire bishyiraho inshingano

Abakire bemera ko bafite inshingano mu kazi kose bakora kandi bakumva ko bagomba kubazwa ibitagenze neza. Nk’urugero ushobora kujya muri banki ugahabwa serivise mbi maze ukabaza umukozi utu “Kuki banki yanyu itita ku bakiriya?” Umukozi akagusubiza ati: “Twakoze amakosa nimutwihanganire”. Ibi bigaragaza ko umukozi yitaye kubyo akora, atigize ntibindeba. Iyi ni imitekerereze y’abakire.

5a. Abakene bifuza ibintu by’amafaranga make

Abakene ntibareba agaciro k’ikintu ndetse n’uburambe bwacyo ahubwo bo bita ku giciro gito. Ikizakubwira umukene ni uko ashobora kugera ku muhanda yabona umwenda w’amafaranga meke cyane akawugura nta kindi yitayeho, atanarebye ko ari muzima.

5b. Abakire baba bashaka ibintu byiza kandi bifite ireme

Abakire ntibita ku gaciro k’ikintu, bo bita ku kamaro kacyo, ubwiza bwacyo ndetse n’uburambe bwacyo. Umukire ashobora gutanga amafaranga menshi ku kintu abona ko kimufitiye akamaro.

6a. Abakene bibwira ko amafaranga ari yo y’ingenzi kuruta igihe

Abakene benshi ku Isi batakaza igihe cyabo bibwira ko barimo gushaka amafaranga. Icyo abantu batazi ni uko umuntu ashobora gutakaza amadolari 500 akongera kuyakorera akayisubiza, mu gihe nyamara nta muntu wasubiza igihe inyuma ngo agarure amasaha yapfushije ubusa.

6b. Abakire bazi ko igihe ari ingenzi kurusha amafaranga

Abakire ntibatakaza umwanya wabo bashaka amafaranga ahubwo bakoresha umwanya wabo mu guteza imbere ibyo bakora no kuvumbura udushya.

7a. Abakene barahangana

Iyo abakene babonye hari ikintu umuntu yakoze kikamuteza imbere nabo bahita bashaka kumwigana ngo bagikore. Ntibajya batekereza ko bavumbura andi mahirwe, ahubwo bashaka kwigana ibyo abandi bakoze bakibwira ko nabo bizabahira.

7b. Abakire bahanga ibishya

Abakire bahora batekereza ku buryo bushya bwo gukora ibintu. Ntibajya bita ku byo abandi bakora ahubwo bashakisha uburyo bwo kurema ikintu gishya kitamenyerewe. Iyi ni yo mpamvu iyo umukire akoze umushinga umara igihe kirekire kandi kumwigana biba bigoye.

8a. Abakene baranenga cyane

Kenshi, abakene baba bafite imitekerereze bakomora mu miryango yabo yo kumva ko ibintu byose ari bibi. Ibi bituma buri kintu cyose akibona mu buryo bubi. Abakene ntibajya bishimira ibyo bafite.

8b. Abakire bishimira ibyo bagezeho

Abakire bazi neza ko ibyo bagezeho atari impanuka. Ibi bituma bishimira ibyo bagezeho kuko baba bazi neza ko bitabagwiririye.

9a. Abakene bumvira inama babonye zose

Abakene bumva inama zose bahabwa kandi ntibazitadukanya ngo bahitemo izibafitiye akamaro, zose bumva ko ari nziza. Ntibajya babanza kwibaza ku byo babwiwe ngo babitekerezeho.

9b. Abakire bashaka inama z’abahanga n’impuguke

Ikintu cya mbere abakire bagira ni ukwiyizera. Iyo hari ikintu bakeneye kugishaho inama bashaka ibitekerezo by’abahanga n’inzobere mu kintu runaka bakabigenderaho. Rimwe na rimwe bashobora no gutanga amafaranga menshi kugira ngo babone izi nama.

10a. Abakene bagira ibikoresho byinshi byo kwishimisha

Abakene bakunda kwigurira amateliviziyo, amaradiyo ndetse n’ibindi bikoresho byo kwinezeza kuko ari byo bibashimisha. Ntibajya babasha gutekereza kuko kuri bo, gutekereza ni byo bintu bibagora.

10b. Abakire bagira ibitabo byinshi

Abakire bamara umwanya wabo munini basoma ibitekerezo by’abahanga ndetse banashakisha ubumenyi bushya. Bagerageza gusobanukirwa imiterere n’ukuri ku biriho.

Ubukire nta muntu n’umwe bwagenewe, ni ubwa buri wese. Icyo bisaba gusa ni ukumva ko ushobora kubugeraho kandi ugahindura imyumvire. Ubukire bwo buragutegereje, icyo ugomba gukora ni ukubufungurira amayira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger