Ibindi bihugu bibiri bikomeye ku Isi byasabye kwinjira muri BRICS umuryango uhuza u Burusiya, u Bushinwa,u Buhinde…..
Mu gihe umuryango wa NATO ugizwe n’ibihuhu bikomeye birimo USA ukomeje kwiyubaka umunsi ku munsi na BRICS iriko Uburusiya biri kurebana ay’ingwe ubu ikomeje kwinjiramo ibihugu by’ibihangage ku Isi.
Ibihugu bibiri aribyo Iran na Argentine nabyo byasabye kwinjira mu Muryango uhuza ibihugu biri gutera imbere (BRICS) usanzwe ubarizwamo Brésil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.
Iran yatanze ubusabe bwayo kuri uyu wa Mbere nyuma y’uko mu cyumweru gishize Perezida wayo agejeje ijambo ku nama y’uwo muryango.
Guverinoma ya Iran ivuga ko yizeye inyungu mu kwinjira muri uyu muryango uhurije hamwe 30% by’Umusaruro Mbumbe w’Isi yose n’abaturage bangana na 40 % by’abatuye Isi.
Kuwa Gatanu ushize kandi Perezida wa Argentine Alberto Fernandez yasabye ko igihugu cye cyinjira muri uwo muryango.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yavuze ko BRICS ikwiriye gushyiraho ifaranga ribikwamo amadevize yayo aho guhora bategereje gukoresha amadolari.
Gukomeza gutera imbere kwa BRICS hari ababibona nk’ikibazo ku miryango itandukanye ihuriwemo n’ibihugu by’i Burayi na Amerika yasaga nk’aho ariyo igira ijambo rikomeye mu bijyanye n’ubukungu bw’Isi.
Mu yandi makuru, Ikigo mpuzamahanga gikurikirana ibijyanye n’impapuro mpeshamwenda, Moody’s, cyatangaje ko ku nshuro ya mbere u Burusiya bwananiwe kwishyura umwenda bwafashe mu mpapuro mpeshamwenda mpuzamahanga (Eurobond), nubwo ari ingingo itarimo kuvugwaho rumwe.
Mu itangazo iki kigo cyasohoye, cyavuze ko “Ku wa 27 Kamena abafitiwe umwenda n’u Burusiya batakiriye amafaranga y’ubwishyu bwa Eurobonds ebyiri zifite agaciro ka miliyoni $100 ubwo iminsi 30 yarangiraga, ibintu twe dufata nko kunanirwa kwishyura dukurikije igisobanuro tubiha”.
U Burusiya bwafatiwe ibihano bijyanye n’ubukungu, harimo ko bwakumiriwe mu bucuruzi bwifashisha amadolari ya Amerika n’amayero.
Icyakora, Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, kuri uyu wa Mbere yamaganye abavuga ko u Burusiya bwananiwe kwishyura ideni ryabwo, kuko bishyuwe muri Gicurasi 2022.
Yagize ati: “Ibyo birego byo kunanirwa kwishyura nta shingiro bifite, kubera ko muri Gicurasi, inshingano zo kwishyura ayo mafaranga zarubahirijwe, ku buryo niba Euroclear yarafatiriye ayo mafaranga cyangwa ikaba itarayagejeje ku bo agenewe, atari ikibazo cyacu”.
Euroclear ni ikigo cyo mu Bubiligi gifasha mu guhererekanya amafaranga, cyane cyane mu kwishyurana.
Iki kigo gishinjwa ko mu minsi ishize cyanafatiriye amafaranga y’u Burusiya agera muri miliyari $27.
U Burusiya bushobora kwihimura kuri Lithuania
Umuyobozi wungirije w’Inama y’u Burusiya ishinzwe umutekano, Dmitry Medvedev, yatangaje ko iki gihugu gishobora kwihimura kuri Lithuania, nyuma yo gufunga amayira ashobora kugeza ibintu bitandukanye mu gace ka Kaliningrad.
Kaliningrad ni intara y’u Burusiya iri hagati ya Pologne na Lithuania, ku buryo kugira ngo ibintu bitandukanye biyigeremo bisaba kunyura muri Lithuania.
Kubera ibihano u Burusiya bwafatiwe, Lithuania yafunze amayira y’iki gihugu ku buryo ngo gishobora kuyihimuraho.
Medvedev yagize ati: “Muri make, u Burusiya bushobora gufata ibyemezo byo kwihimura, kandi bizaba biremereye cyane. Ntabwo ubu nabitangaza. Hari byinshi bishoboka, kimwe muri byo ni ikijyanye n’ubukungu gishobora guhagarika oxygen ku baturanyi bacu bafashe ibyemezo by’ubushotoranyi”.
Medvedev yavuze ko iki cyemezo kimeze nk’ibikomeje gufatwa n’uburegerazuba bw’Isi.
Hongrie yanze ibiganiro ku guhagarika gaz iva mu Burusiya
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Hongrie, Peter Szijjarto, yavuze ko iki gihugu kidateganya ibiganiro ku guhagarika gaz iva mu Burusiya, kuko byahungabanya ubukungu bwayo.
Minisitiri Szijjarto yabivuze kuri uyu wa Mbere ubwo yari mu nama ya European Council, yagarukaga ku bwikorezi, itumanaho n’ingufu, yabereye muri Luxembourg.
Yavuze ko yagiye muri iyi nama afite ubutumwa busobanutse ko “Hongrie idashaka ibiganiro ku gukumira gaz”.
Ati: “Ibi byaca intege ubukungu bwacu ndetse n’igihugu cyose”.
Yanagarutse ku buryo EU irimo kwigaho, bwashyiraho uburyo bushya bwo kugura gaz.
Szijjarto yakomeje ati: “Nta kibazo tubibonamo kuba Ubumwe bw’u Burayi burimo gushaka indi soko nshya ya gaz, ariko kubijyamo bikwiye kuba ubushake, ibihugu binyamuryango ntibishyirirweho inshingano zijyanye no kuyigura”.
U Burusiya na Ukraine ntibivuga rumwe ku gitero cyagabwe ku iguriro
Ukraine yashinje u Burusiya gutera igisasu ku iguriro rinini mu mujyi wa Kremenchuk, ku buryo abantu bamaze kumenyekana ko bapfuye ari 18, naho 59 bakomeretse.
Inzego zitandukanye zihutiye kugishinja u Burusiya, ndetse zirushaho kubwamagana ko burimo gukora ibyaha by’intambara.
Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Umuryango w’Abibumbye, Linda Thomas-Greenfield, yahise avuga ko kuri uyu wa Kabiri Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano gaterana, “kiga ku marorerwa u Burusiya burimo gukorera abasivili”.
Ni mu gihe ambasaderi wungirije w’u Burusiya muri Loni, Dmitry Polyanskiy, we yashinje Ukraine ko iri inyuma y’icyo gitero, ko yabikoze ngo irusheho gutuma ihangwa amaso mu gihe kuri uyu wa Kabiri no ku wa Gatatu haterana inama ya NATO.
Yagize ati: “Bisa n’aho tugiye guhura n’ubushotoranyi busa n’ubwabereye Bucha”.
Aho muri Bucha hagaragaye imirambo y’abantu benshi, hafi y’umurwa mukuru Kyiv, ubwo ingabo z’u Burusiya zari zimaze kuva muri ako gace.
U Burusiya bwavuze ko ayo mashusho yahimbwe, kuko nta buryo bari kurwanira ahantu, imirambo ikahagaragara nyuma y’iminsi ine Ingabo z’u Burusiya zihavuye.
Polyanskiy yakomeje ati: “Umuntu yategereza ibyo Minisiteri y’Ingabo yacu izatangaza, ariko harimo ibintu byinshi bidasobanutse”.
Umushinjacyaha mukuru wa Ukwaine yatangaje ko nyuma ya missile yaguye kuri iri hahiro muri Kremenchuk, abantu 40 baburiwe irengero.
Ingabo za Ukraine ziri kuva mu mujyi wa nyuma muri Luhansk
Umudipolomate uhagarariye agace ka Luhansk mu Burusiya yemeje ko Ingabo za Ukraine zikomeje kuva mu mujyi wa Lysychansk, nk’uko ibiro ntaramakuru TASS, byabitangaje.
Rodion Miroshnik yagize ati: “Abaturage bahamya ko barimo kubona Ingabo za Ukraine ziva muri Lysychansk. Ejo bagerageje guca muri Verkhne-Kamenka bagana Siversk, ari nako baraswaho n’imbunda ndetse n’Indege z’intambara z’u Burusiya, batakaje uduce twinshi”.
U Burusiya buheruka kwemera Kuhansk nka repubulika yigenga ya rubanda, ako gace kakaba kagenzurwa n’umutwe wigumuye ku butegetsi bwa Ukraine guhera mu 2014.
Ni agace kanini, ko na Donetsk bigize igice cy’uburasirazuba bwa Ukraine kizwi nka Donbas.
Lysychansk ubu ni wo mujyi wa nyuma wiganjemo ingabo za Ukraine muri Luhansk, nyuma y’uko Ingabo z’u Burusiya zafashe Severodonetsk mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu gihe u Burusiya bwafata Lysychansk, bwaba bufashe Intara yose.
NATO igiye kongera abasirikare bayo
U Burusiya bwemeje ko Perezida Vladimir Putin yemeye ubutumire bwa Indonesia bwo kwitabira inama y’ibihugu 20 bikize ku isi, izwi nka Group of 20 cyagwa G20.
Umujyanama wa Putin, Yury Ushakov, yavuze ko hakiganirwa ku bijyanye n’iyi nama.
Yabwiye itangazamakuru ati: “Yego, twamaze kubyemera. Byitezwe ko tuzitabira”.
Gusa yavuze ko bitaremezwa niba Putin azitabira iyi nama imbonankubone, cyangwa niba azitabira mu buryo bw’amashusho. Ushakov yavuze ko iyo ngingo izaganirwaho mu ruzinduko rwa Perezida wa Indonesia i Moscow, ku wa 30 Kamena.
Inama ya G20 iteganyijwe kuzabera i Bali ku wa 15-16 Ugushyingo 2022.
Ntabwo bizwi niba abayobozi benshi batavuga rumwe na Putin bamezera kujya mu nama hamwe na we, cyane cyane nyuma yo gutangiza ibitero kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.