AmakuruPolitiki

Ibikubiye mu masezerano ya Gisirikare Kenya yagiranye na DRCongo

Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’igihugu cya Kenya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare kuri uyu wa 4 Kanama 2023. Aya masezerano agamije gushakira umutekano akarere k’iburasirazuba bwa Congo.

Ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’ingabo za Kenya Bwana Aden Barre Duale, na Minisitiri w’intebe w’ungirije akaba na Minisitiri w’ingabo za Republika ya Demockarasi ya Congo Jean Pierre Bemba.

Mu byashyizweho umukono harimo ko ingabo za DRC zigira ingufu mubyo gushakira iki gihugu umutekano ahanini mu gushakira uburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo ndetse no kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Mu makuru ahari avuga ko ingabo za Kenya zamaze kugera i Kisangani akaba aribo babanjirije abandi bazaza.

Iyo nama yahuje aba Minisitiri b’ingabo z’ibihugu byombi Congo na Kenya ikaba yaratangiye kuwa 02 Kanama 2023.

Nyuma yo gushiraho umukono Bwana Minisitiri Bemba, yijeje abaturage ba Congo ko ayo masezerano aza zana impinduka. Mu gihe iki gihugu kimaze iminsi mu bibazo by’intambara.

Minisitiri Bemba yagize ati “Twizeye neza ko ubu bufatanye bukozwe bivuye ku mutima w’ibihugu by’inshuti na kuko ibi babazo by’intambara ntibigira ingaruka gusa muri cya gihugu, ingaruka zigera no mu bihugu by’ibituranyi. Iyo inzu y’umuturanyi ihiye byabirimi by’umuriro bitarukira hirya bigafata n’inzu z’abaturanyi.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger