Ibikubiye mu butumwa Perezida Kagame yageneye inzego z’umutekano mu Rwanda
Ku italiki ya 9 Nzeri 2021, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yayoboye Inama Nkuru y’Igisirikare cy’u Rwanda.
Iyi nama nkuru ngarukamwaka, ni ihuriro riganirirwamo ingingo z’ingenzi zireba Ingabo z’Igihugu.
Kuri iyi nshuro yitabiriwe n’abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), abahagarariye Polisi y’u Rwanda (RNP) ndetse n’abakozi b’Uwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).
Muri Iyi nama Perezida Kagame yahamagariye abari aho bose kubahiriza indangagaciro zirimo ikinyabupfura, gukorera Igihugu ndetse no gukora cyane ari na zo umuryango wa RDF wubakiyeho.
Yibukije abitabiriye uruhare rwabo mu guharanira iterambere ry’u Rwanda mu mibereho n’ubukungu ndetse n’umutekano wabonetse bigoye cyane.
Umukuru w’igihugu yabajije abayobozi bakuru aho bageze mu gusohoza ubutumwa bwa RDF, ashimangira ko hakenewe ubwitange budacogora bwo gucunga neza umutungo mu bigo byabo bitandukanye.
Yakomeje atanga ingero zo kutanyurwa, imikorere idahwitse neza no gutsindwa byagaragaye.
Perezida Kagame yasezeranyije abagize Inama Nkuru ko atazahwema gufata ibyemezo bikwiye ku batubahiriza inshingano zabo.
Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Murasira Abert,
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura,
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka ,
Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.
Hari kandi abayobozi ba Diviziyo, Brigade n’amashami, abayobozi b’amashuri n’ibitaro bya gisirikare n’ibya Polisi, abayobozi bakuru baturutse ku cyicaro gikuru cya RDF, ba suzofisiye, abayobozi bo mu nzego zo hasi z’imitwe ya RDF kimwe n’abayobozi bakuru bo muri RNP na NISS.
Inama Nkuru y’Igisirikare cy’u Rwanda ni inama ngarukamwaka ifata ibyemezo n’ingamba zihamye riyobowe n’umugaba w’Ikirenga w’Inzego z’umutekano mu Rwanda .