AmakuruPolitiki

Ibikomerezwa bitandukanye muri Israel byavuze kuri Bombe zatewe mu rugo rwa Netanyahu

Amabombe abiri yo.mi bwoko bwa flash yatewe mu busitani bw’urugo rwa Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu turi mu majyaruguru y’iki gihugu.

Polisi y’iki gihugu yatangaje ko izi bombe za flash zatewe mu rugo rwa Benjamin Netanyahu, ruherereye mu mujyi wa Caesarea, mu majyaruguru ya Israel, ku wa Gatandatu, akagwa mu busitani.

Ntihari Netanyahu cyangwa umuryango we, kandi nta byangiritse byatangajwe, nk’uko polisi yabitangaje mu itangazo.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yavuze ko iki gikorwa cyarenze “imirongo itukura yose” mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X mu rukerera rw’ejo ku Cyumweru.

Ati “Birakwiye ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, uhura n’ibitero bivuye muri Iran n’abambari bayo bashaka kumwivugana, adakomeza kuba mu kaga k’ibyo bitero biva mu gihugu cye bwite.”

Yanashimangiye ko inzego z’umutekano n’iz’ubutabera zigomba gufata ingamba zikenewe.

Perezida wa Israel, Isaac Herzog, yamaganye iki gikorwa mu butumwa yashyize kuri X, avuga ko iperereza riri gukorwa.

Ati”Amagambo ashinja Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu arimo kurenga imbibi zose. Gutera bombe ya flash mu rugo rwe nijoro birenze undi murongo utukura,”
Minisitiri w’Umutekano, Itamar Ben-Gvir, na we yabitangaje kuri X.

Mu kwezi kwa cumi, drone yari yoherejwe mu rugo rwa Netanyahu ruherereye i Caesarea, ariko nta ngaruka yabayeho.

Mu majyaruguru ya Israel, ingabo z’iki gihugu zimaze igihe zirwana n’umutwe wa Hezbollah wo muri Libani kuva mu kwezi kwa cumi 2023. Gusa nta mutwe w’iterabwoba cyangwa undi witangaje ko wagize uruhare muri iki gitero cyo ku wa Gatandatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger