Ibihumbi by’abantu basezeye Winnie Mandela mu cyubahiro cyinshi (Amafoto)
Abanyafurika y’Epfo ibihumbi n’ibihumbi buzuye sitade ya Orlando i Soweto aho bitabiriye umuhango wo gusezera mu cyubahiro uwahoze ari umugore wa Mandela, Winnie Madikizela-Mandela witabye Imana ku italiki ya 02 Mata 2018 i Johannesburg ku myaka 81.
Uyu muhango wo ku musezera mu cyubahiro uje ukurikira icyumweru abanyafurika y’Epfo bari bari bamaze bunamira uyu nyakwigendera wohoze ari umufasha wa Nelson Mandela ndetse akaba yaranamushigikiye mu kurwanya ivanguraruhu ryarangwaga muri iki gihugu.
Mu gutangira uyu muhango haririmbwe indirimbo yubahiriza igihugu mu rwego rwo guha agaciro nyakwigendera cyane ko yanafashije umugabo we Nelson Mandela mu guharanira ubwigenge bw’abanyafurika y’Epfo.
Uyu muhango wo gusezera uyu nyakwigendera wari warahawe akazina ka “Mama Africa” wabereye muri sitade ya Soweto yakira abantu 37,000, witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barangajwe imbere na Perezida mushya wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa [ wagiye ku butegetsi muri Gashyantare asimbuye Jacob Zuma]. Abandi bari muri uyu muhango ni abakobwa ba Winnie Mandela yabyaranye na Mandela , abandi bateganyijwe kuhagera hari Perezida wa Repubulika ya Congo Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Namibia Hage Geingob na Jesse Jackson ushinzwe Sosiyete sivile ya Amerika.
Nyuma yuyu muhango wo kumusezeraho bwanyuma umurambo wa nyakwikigendera urashyingurwa mu biro metero 40 ugana mu manjyaruguru ya Soweto mu irimbi ryigenga riri i Johannesburg aho abana be babiri bakuru bashyinguye.