Ibihumbi by’abantu barimo Perezida wa Côte d’Ivoire basezeye bwa nyuma ku muhanzi Dj Arafat
Umuhanzi DJ Arafat uherutse kwitaba Imana azize impanuka ya moto, yasezeweho bwa nyuma nk’intwari mu gitaramo gikomeye cyitabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi barimo na Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara.
DJ Arafat ubusanzwe witwa Ange Didier Huon yitabye Imana taliki 11 Kanama 2019, nyuma y’uko moto yari atwaye igonganye n’imodoka y’umunyamakuru bimuviramo guhita ashiramo umwuka.
Urupfu rwatunguye benshi cyane mu bakunzi be cyane abaturage bo muri Côte d’Ivoire n’abandi bo mu bihugu bitandukanye bamufataga nk’umwami w’injyana ya Coupé-Décalé.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 30 Kanama 2019, abaturage babarirwa mu bihumbi bahuriye mu Murwa Mukuru Abidjan, muri stade yitwa Félix Houphouët Boigny yakira abantu ibihumbi 35 mu gitaramo cyo kumusezeraho bwa nyuma.
Iki gitaramo cyitabiriwe na Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara, n’abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Fally Ipupa, Sidiki Diabaté, Koffi Olomide n’abandi benshi.
Umurambo wa DJ Arafat wagejejwe muri stade usezerwaho bwa nyuma, ubundi ujya gushyingurwa. Byari amarira gusa ku bafana bari bambaye imyenda iriho amafoto ye mu kugaragaza urukundo bari bamufitiye.
Igitaramo cyo gusezera kuri DJ Arafat cyabaye nyuma y’aho abantu benshi basabye leta ko yatanga Stade ya Félix Houphouët Boigny kugira ngo kiberemo.
Leta kandi yemeye gutanga ibihumbi $250 yo gutegura iki gikorwa yiyemeza no kwishyura ibizakoreshwa byose mu muhango wo gushyingura.
Injyana ya coupé-décalé yitiriwe DJ Arafat yatangiriye muri Côte d’Ivoire mu 2000 ubwo hari intambara muri iki gihugu, ikaba yaraje mu buryo bwo kwerekana ko urubyiruko rwari rukeneye kwishima nubwo igihugu cyari mu bibazo.
DJ Arafat yishwe na moto mu gihe ari cyo kinyabiziga yakundaga cyane dore ko yanazikoreshaga mu mashusho y’indirimbo ze nyinshi zirimo n’iyo yise “Moto Moto” yasohoye muri Gicurasi.
Yitabye Imana amaze gukora album 11 mu myaka 15 yari amaze akora umuziki. Mu 2016 na 2017 yahembwe nk’umuhanzi w’umwaka muri Coupé-Decalé Awards.
DJ Arafat ari ku rutonde rw’abahanzi bahatanira igihembo cy’uwitwaye neza mu bakorera umuziki muri Afurika y’Iburengerazuba aho ahanganye na Burna Boy, Davido, Kizz Daniel, Wizkid, King Promise, Salif Keita, Shatta Wale na Mamadou Sidiki Diabaté.