AmakuruAmakuru ashushye

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi byagabye igitero simusiga kuri Syria

Abanyamerika, Abongereza ndetse n’Abafaransa bagabye ibitero simusiga ku gihugu cya Syria aho barashe mu duce dutatu twa leta ya Syria mu gitero cyari kigamije kurimbura burundu utu duce twarimo ibikoresho bivamo intwaro z’uburozi nk’uko babitangaje.

Ibi bije nyuma y’uko mu cyumweru gishize mu mujyi wa Douma hari habereye igitero cyahitanye ubuzima bw’abatari bake.

Amakuru dukesha BBC avuga ko iki gitero cyagabwe mu rwego rwo kurimbura amasite akorerwamo ibitwaro bya kirimbuzi  muri Syria.

Ifoto igaragaza uduce twagabweho ibitero.

Ibi bitero byagabwe mu murwa mukuru wa Syria Damascus, ndetse no mu tundi duce tubiri duturanye n’umujyi wa Homs nk’uko amakuru akomeza kugenda abivuga.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yavugiye muri White House ko Amerika, Ubwongereza ndetse n’ubufaransa bemeye guhuza imbaraga, kugira ngo bahashye agasuzuguro ndetse n’ibikorwa by’ubunyamaswa.

Damascus umurwa mukuru wa Syria.

Perezida Trump yagize ati” Intego nyamakuru y’ibikorwa byacu muri iri joro kwari uguhashya ibikorwa byo gucura, gukwirakwiza no gukoresha intwaro z’ubumara.”

Perezida Trump yakomeje avuga ko Leta zunze ubumwe za Amerika n’abambari bazo biteguye kongerera iki gikorwa imbaraga zishoboka kugeza igihe igisirikare cya Syria kizahagarikira ibikorwa byo gucura ibi bitwaro.

Mu gihe hariho amakuru avuga ko iki gitero cyaba cyaguyemo abasirikare b’Uburusiya barenga 200, Usirikare w’umunyamerika mu nago zirwanira mu mazi Gen Dunford  yatangaje ko habayeho kumenyesha u Burusiya amakuru y’ibi bitero mbere y’uko biba kugira ngo hirindwe impinuka dore ko amakuru yavugaga ko uburemere bwari kwiyongera mu gihe hari ikintu cy’Uburusiya cyari kwangirikira muri iki gitero.

Ifoto yanyuze kuri Televiziyo ya Syria igaragaza uko kamwe mu duce twarashweho kameze.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ingabo z’u Burusiya rivuga ko amakuru y’ibanze yagaragaje ko nta waguye muri iki gitero, haba ku ruhande rw’igisirikare cya Syria ndetse no ku ruhande rw’abaturage.

Iki gitero cyabaye icya mbere simusiga ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bigabye kuri Bashal al-Asaad nyuma y’imyaha irindwi intambara yo muri Syria itangiye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger