AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ibihugu byahawe kugira uruhare mu gusubiza mu kirere indege za Boeing 737

Abasesenguzi mu by’ingendo z’indege, bavuga ko bigoye kugira ngo Boeing yongere kwizerwa, ndetse ngo kugira ngo indege zayo zo mu bwoko bwa 737 Max zemererwe gukorera mu bice by’isi bizaba ngombwa ko ibigo bishinzwe ubugenzuzi muri ibyo bice byikorera amagenzura

Ikigo gishinzwe iby’ingendo zo mu kirere muri Amerika (FAA) cyatangaje ko ibihugu bifite inshingano zo gufata ibyemezo by’igihe indege za Boeing 737, zizongerera gukora ingendo.

Tariki 29 Ukwakira 2018 indege ya Boeing 737 MAX 8 yakoreshwaga n’ikigo Lion Air Flight 610 cyo muri Indonesia, yakoze impanuka nyuma y’iminota 12 ihagururutse ku kibuga cy’indege cya Soekarno Hatta mu murwa mukuru Jakarta ijya ahitwa Pangkal Pinang igwa mu Nyanja ya Java, yica abagenzi 189 bose bari bayirimo.

Nyuma y’amezi ane, indege ya Boeing 737 MAX 8 y’ikigo cya Ethiopian Airlines cyo muri Ethiopia, nayo yakoze impanuka tariki 10 Werurwe 2019 ubwo yajyaga i Nairobi muri Kenya, yica abagenzi 157 bose bari bayirimo.

Muri rusange izi mpanuka zahitanye abantu 346, byatangajwe ko zatewe na porogaramu z’ubwo bwoko bw’indege zifasha abazitwaye kugenzura ibijyanye no kuzamuka cyane mu kirere.

Ibihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi birimo n’u Rwanda byahise bihagarika gukoresha izi ndege no kongera kugura izindi.

Itangazo ry’ikigo FAA rivuga ko nta gihe ntarengwa cyashyizeho cyo kuba indege za Boeing 737, zizongera gukoreshwa.

Ati “Buri guverinoma izifatira icyemezo cyo kongera gukoresha indege za Boeing, bigendanye n’isuzuma ku mutekano wazo”.
Boeing iherutse gutangaza ko yamaze kuvugurura porogaramu yifashishwa mu ndege zayo zo mu bwoko bwa 737 Max zari zamaganwe kubera impanuka zakoze.

Izo mpanuka byatangajwe ko zatewe na porogaramu za Boeing 737 zifasha abazitwaye kugenzura ibijyanye no kuzamuka cyane mu kirere.

Ibihugu bitandukanye nibyo bizemeza ko Boeing 737 yongera gukora ingendo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger