AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ibihugu bitatu by’Afurika byatangaje umuntu wa mbere wanduye Caronavirus

Igihugu cya Senegel, cyaraye gitangaje umuntu wa mbere wanduye coronavirus nkuko byemejwe na Abdoulaye Diouf Sarr, Minisitiri w’ubuzima w’iki gihugu,Tunisia na Maroc nabyo byatangaje umuntu wa mbere wanduye iyo virusi.

Uwo murwayi ni Umufaransa w’umugabo uba muri Sénégal, wasubiye muri Sénégal avuye mu Bufaransa ku itariki ya 26 y’ukwezi gushize kwa kabiri, nk’uko  Sarr yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru mu murwa mukuru Dakar.

Uwo murwayi yageze ku bitaro byigenga ku itariki ya 27 y’ukwezi kwa kabiri agaragaza ibimenyetso bya coronavirus birimo kurwara umutwe.

Ubuyobozi  muri Sénégal buri kugenzura buri muntu wese waje mu ndege imwe n’uwo mugabo ndetse n’abo mu muryango we.

Minisitiri w’ubuzima yavuze ko iki gihugu cyiteguye guhangana n’iyi virusi, avuga ko gifite n’ibikoresho bya ngombwa byo kuyipima.

Uyu abaye umuntu wa kabiri wo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara wemejwe ko yanduye ubu bwoko bushya bwa coronavirus, nyuma y’uwatangajwe muri Nigeria mu cyumweru gishize.

Igihugu cya Tunisia nacyo cyatangaje umuntu wa mbere wanduye coronavirus, nkuko minisitiri w’ubuzima w’icyo gihugu yabibwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ku wa mbere.

Minisitiri w’ubuzima Abdelatif el-Maki yavuze ko uwo murwayi ari umugabo wo muri Tunisia w’imyaka 40, wageze mu gihugu n’ubwato avuye mu Butaliyani ku itariki ya 27 y’ukwa kabiri.

We n’abandi bagenzi bari bagiriwe inama yo kugenzurana. Ubwo umuriro we wazamukaga cyane, yabimenyesheje inzego z’ubutabazi byihuse.

Ejo ku wa mbere nimugoroba kandi, minisiteri y’ubuzima muri Maroc yatangaje umuntu wa mbere urwaye coronavirus muri icyo gihugu.

Ni Umugabo wo muri Maroc uba mu Butaliyani, uri kuvurirwa ku bitaro byo mu mujyi wa Casablanca muri Maroc, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Amagambo yo mu itangazo rya minisiteri y’ubuzima ya Maroc yasubiwemo avuga ko uwo murwayi atarembye.

Byemejwe ko yayanduye nyuma yaho ibizamini bye byari byoherejwe gupimirwa mu kigo Institut Pasteur-Maroc bije byerekana ko koko yayanduye, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Maghreb Agency Press bya leta ya Maroc.

Muri Afurika – byiyongera kuri Sénégal, Maroc na Tunisia – Algeria, Misiri na Nigeria nabyo byemeje umuntu wa mbere wanduye coronavirus.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger