Ibihugu birimo Danmark na Suede nabyo ntibiri gucana uwaka n’Uburusiya
Ibihugu bya Darmark na Suede byahamagaje aba mbasaderi b’u Burusiya mu bihugu byabo nyuma y’aho indege y’ubutasi y’u Burusiya irenze ikirere cy’ibi bihugu byabo byombi.
Abayobozi bavuze ko indege y’ubutasi y’u Burusiya yinjiye mu kirere cya Danemark ku mugoroba wo ku wa Gatanu ku ya 30 Mata 2022, mu burasirazuba bw’ikirwa cya Bornholm cyo muri Danemarike mbere yo kuguruka yerekeza mu kirere cya Suwede.
Kuri iki cyumweru Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Danemark, Jeppe Kofod yatangaje ko Ambasaderi w’u Burusiya muri Demark yahamagawe kubera ikibazo cy’indege y’ubutasi, avuga ko “Kitemewe”.
Yagize ati”Hariho uburyo bwashyizweho ku kibazo nk’iki ,Berebana cyane cyane no guhamagaza uhagarariye igihugu kibifitemo uruhare muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga”.
Kuri iki cyumweru Kofod abanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse agira ati “Ejo Ambasaderi w’u Burusiya yahamagawe muri minisiteri y’ububanayi n’amahanga”.
“Kuvogera gushya kw’ikirere cya Danemark kw’u Buruiya.Ibi ntibyemewe na gato kandi biteye impungenge cyane cyane ukurikije uko ibintu bimeze ubu”.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Suede yavuze kandi ko Ambasaderi w’u Burusiya azahamagarwa I Stockholm nk’iko iyi nkuru dekesha sharjah24.com ibitangaza .
Uku kuvogera ikirere cy’ibi bihgu kwateje umwuka mubi muri Suede , aho Minisitiri w’ingabo Peter Hultqvist yabwiye intangazamkuru ryaho ko igikorwa nk’iki “Kidasanzwe”, kandi ko “Kidakwiye” urebye amakimbirane akaze mu karere kubera u Burusiya bwateye Ukraine.
Kuri ubu Uburusiya bumaze kwerekana ko Stockholm na Helsinki na bo bari gutekereza kuba abanyamuryango ba NATO.
Sorce:Sharjah24.com