Ibihugu bikoresha urumogi rwinshi muri Africa
Mu bihugu by’inshi by’Afurika usanga urumogi rubujijwe gukoreshwa ndetse ufatanywe iki kiyobya bwenge akabihanirwa n’amategeko biba byarashizeho gusa mu bihugu bimwe na bimwe usanga byaremeje ihingwa ry’urumogi ndetse n’icuruzwa ryarwo rukabyinjiriza imisoro n’ibindi.
Mu minsi ishize Igihugu cya Zimbabwe nacyo cyabaye igihugu cya Kabiri cyemerera abanyagihugu guhinga urumogi ariko ruzifashishwa mu buvuzi n’ubushakashatsi. Nifashishije ibitangazamakuru bitandukanye nka Marijuana Travel ,BBC … uru ni urutonde rwa bimwe mu bihugu biri kumugabanee w’Afurika bikoresha urumogi cyane kurusha ibindi
Mauritius
Iki gihugu cyo nticyigeze cyemerera abaturage bacyo gukoresha iki kiyobyabwenge gusa mu mwaka wa 2015 imfungwa 75 ku ijana zafunzwe zizira ibiyobyabwenge
Ethiopia
Iki gihugu gihereye mu ihembe ry’Afurika gifatwa nk ‘inkomoko y’ idini rya Rastafarian rijwiho gufata urumogi n’ibindi nkarwo nk’ibyatsi cyangwa ibihingwa Imana yaremye ngo abantu babyifashi atari ikiyobyabwenge cyane aribyo byatsi biza kubirango byabo cyane, abanyagihugu usanga benshi bashaka gukurikiza imyemerere n’imyizere yiri dini ariko Leta y’iki gihugu ntiremera ikoreshwa ry’urumogi urufatanwe arahanwa n’ubwo ahabwa igihano gisa naho kitabakanga.
Lesotho
Muri iki gihugu urumogi ruremewe ariko rukoreshwa nk’umuti gusa, kandi urumogi ni kimwe mu bihingwa bihingwa cyane muri icyo gihugu.
Mu mwaka ya 2000, haharurwa ko ibice 70 kw’ijana by’urumogi rwo muri Afrika y’epfo rwavaga muri Lesotho.Abahinzi b’urumogo muri icyo gihugu usanga barufite iwabo imuhira no kurugurisha mu bindi bihugu baturanye.. Kubera ubukene usanga abahinzi bafata iki gihingwa bakakivanga n’ibindi bihingwa nko mu bigori kugirango babashe kubona inyungu muri ibyi byose gusa isoko ryabo ahanini risangwa muri Afrika y’epfo.
Afrika y’epfo
Iki gihugu cy Afrika y’epfo ni cyo gihugu cyari cyitezwe ko kizotangera kwemerera abantu gukoresha urumogi ku mugaragaro. Gusa mu kwezi kwa kane umwaka k’umwaka ushize icyo gihugu cyemereye abantu gukoresha urumogi iwabo, ariko nticyigeze cyemera ihingwa ryarwo cyangwa se icuruzwa ryarwo.
Kuva mu kwezi kwa Werurwe mu 2017 leta yari yemereye abatutage kurugira iwabo gusa n’ubu biracyabujijwe kurukoresha abaturage bakaba bategereje igihe amategeko azahindurirwa bakemererwa kuru koresha bakaruhinga no kurugurisha. Nubwo bitemewe ku mugaragaro urumogi rwinshi ruva muri Afurika y’epfo rugana muri Nigeria niho abarucuruza bavuga ko bafite isoko rikomeye.
Ghana
Inkuru zitangwa na Onu, Ghana ni cyo gihugu gikoresha urumogi rwinshi muri Afurika ndetse no ku Isi, ibice 21.5 by’abanyagihugu bari hagati y’imyaka 15 na 64 baranywa urumogi.
Ku munsi mpuzamakungu wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge habaye ibiganiro ku rwego rw’igihugu bivuga ku kurekura ikoreshwa ry’urumogi, gusa ibi biganiro ntacyo byagezeho ubutegetsi muri bwo muri icyo gihugu buvuga ko urumogi ari ikintu kibi cyane gisumba n’inzoga zisembuye baramutse barwemeye ntawabasha kwirengera ingaruka zarwo.
Ku rwego rw’Isi Korea ya ruguru niyo iza imbere mu gukoresha iki kiyobyabwenge ku Isi iza imbere ya Jamaica ,Mexico ,Colombia ,Brazil, n’ibindi