Ibihangage bikomeye ku Isi byashenguwe n’urupfu rwa Pele
Ibyamamare bitandukanye ku Isi, byagaragaje akababaro byagize nyuma yo kumva urupfu rw’Igihangange mu mupira w’amaguru wa Brazil Pele, Witabye Imana ku myaka 82 y’amavuko azize kanseri.
Amazina ye ni Edson Arantes do Nascimento, bakundaga kumwita Pelé mu mupira w’amaguru yatsinzemo ibitego 1.281, mu mikino 1.363, mu myaka 21 yamaze akina.
Yisangije umuhigo wo kuba ari we mukinnyi ku isi watwaye ibikombe by’Isi bitatu, mu mwaka wa 1958, 1962 no mu 1970.
Umukobwa wa Pelé, Kely Nascimento wakomeje kujya avuga amakuru y’ubuzima bwe igihe yari kwa muganga, yemeje kuri uyu wa Kane ko se yapfuye.
Ati “Icyo turi cyo cyose, tugikesha wowe. Turagukunda ubuziraherezo. Uruhukire mu mahoro.”
Konte ya Twitter ya Pele yanditse iti: “Umwami Pele yaranzwe n’urukundo hamwe n’ubugwaneza mu rugendo rwe, akaba yatabarutse uyu munsi. Urukundo, urukundo n’urukundo imyaka idashira”.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Brazil ryagize riti: “Pele yari arenze cyane kwitwa umukinnyi wa mbere ukomeye w’ibihe byose.
“Umwami wacu w’umupira w’amaguru niwe yari ikimenyetso gikomeye cy’intsinzi ya Brazil,ntiyigeze atinya urugamba. Yemereye se igikombe cy’isi hanyuma atuzanira bitatu.
“Uyu mwami yaduhaye Brazil nshya kandi turashima umurage we. Pele, warakoze cyane”.
Perezida Jair Bolsonaro yatangaje icyunamo cy’imisi itatu mu gihugu cyose.
Iyi nkuru yababaje ibyamamare byinshi ku Isi, harimo abakinnyi nka Kylian Mbappé,Neymar Jr,Messi,n’abandi batanze ubutumwa butandukanye.
Kylian Mbappé yagize ati “Umwami w’umupira w’amaguru arapfuye ariko umurage asize uzahora wibukwa.”
Cristiano Ronaldo yanditse ati “Nifatanyije na Brazil yose, by’umwihariko umuryango wa Edson Arantes do Nascimento. Gusezera ku mwami Pelé uzahoraho ntibihagije ku buryo wagaragaza akababaro isi yose ya ruhago irimo. Intangarugero kuri miliyoni nyinshi, ejo hashize, uyu munsi ndetse n’iteka ryose.”
Lionel Messi yashyize hanze ifoto ari kumwe na Pelé, ayikurikiza amagambo agira ati “Ruhukira mu mahoro Umwami Pelé.”
Neymar yashyize ubutumwa kuri Instagram avuga ko uyu mugabo yagize umupira w’amaguru icyo uri cyo uyu munsi.
Ati “Mbere ya Pelé, 10 wari umubare. Iyi nteruro nayisomye ahantu, rimwe mu buzima bwanjye. Ariko iyi nteruro nziza, ntiyuzuye. Navuga ko mbere ya Pelé, umupira w’amaguru wari siporo isanzwe. Pelé yarawuhinduye wose. Yahinduye umupira w’amaguru umwuga, awuhinduramo imyidagaduro.”
Yakomeje agira ati “Yahaye ijwi abakene, abirabura ndetse cyane agaragaza Brazil. Umupira w’amaguru na Brazil byazamuye urwego kubera Umwami! Yagiye ariko ibitangaza bye biracyahari. Pelé azahoraho.”
Ronaldo ukomoka muri Brazil na we yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga,ati “Umwe rukumbi. Utuje. Wuje ubuhanga. Uhanga udushya. Ntamakemwa. Umwe wihariye. Aho Pelé yageze, yarahagumye. Nubwo atigeze ava ku rwego rwo hejuru yagezeho, yadusize uyu munsi. Umwami w’umupira w’amaguru, umwe rukumbi, umunyabigwi w’ibihe byose.”
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yagize ati “Ubuzima bwe burenze umupira w’amaguru. Yahinduye byinshi kuri Brazil, muri Amerika y’Epfo ndetse no hirya no hino ku Isi.”
Yakomeje agira ati “Uyu munsi, turunamye kubera kubura Pelé twakundaga, ariko hashize igihe yarageze ku bitatuma apfa ngo yibagirane. Ku bw’ibyo, azahorana natwe ubuziraherezo.”
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yagize ati “Ku mukino uhuza isi kurusha undi wose, izamuka rya Pelé kuva mu ntangiriro kugeza ku kuba umunyabigwi wa ruhago ni inkuru y’ikintu gishoboka.”
Inkuru yabanje