Ibigwi n’amateka bya Perezida Paul Kagame wizihije isabukuru y’imyaka 64
Hari ku wa Gatatu, tariki ya 23 Ukwakira 1957, ubwo Kagame Paul yabonaga izuba. Wari umunsi udasanzwe mu muryango wa Bisinda Asteria Rutagambwa na Rutagambwa Deogratias wari wibarutse umwana uzacungura u Rwanda n’abarutuye.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 64 yanyuze mu buzima bukomeye nyamara bwaje gutuma avamo ikirangirire muri Politike y’isi.
Kuwa 23 Ukwakira 1957 Umwami wari warimye ingoma mu mwaka 1931 niwe wari urongoye u Rwanda, yitwaga Mutara III Rudahigwa uri no mu cyiciro cy’Intwari z’Imena waje gutanga mu mwaka wa 1959.
Perezida Paul Kagame ni bucura mu muryango w’abana 6. Se yitwaga Deogratias Rutagambwa wari umunyamuryango w’Umwami Mutara III Rudahigwa, nyina akaba yaritwaga Asteria Rutagambwa nawe wari ufitanye isano ya hafi n’Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalia Gicanda.
Yashakanye na Jeannette Kagame mu mwaka wa 1989, bafitanye abana 4 abahungu batatu n’umukobwa umwe.
Paul Kagame kugeza ubu afite umwuzukuru umwe w’umukobwa witwa Ava Ndengeyingoma, uvuka ku buheta bwe bw’umukobwa witwa Ange Kagame washyingiranwe na Bertrand Ndengeyingoma mu mwaka wa 2020.
Paul Kagame yageze mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 1962 ahunganye n’umuryango we bahunze itotezwa, ihohoterwa n’ibindi binyuranye byakorwaga n’abahutu bari bararenzwe n’urwango batifuzaga ko umututsi yabaho atekanye mu gihugu cye cy’u Rwanda.
Yakuze nk’abandi bana ariko akaba umuhanga cyane aho yize hose, kandi intumbero yari iyo kuzagarura abanyarwanda bari barahejwe imyaka myinshi mu gihugu cyabo cy’u Rwanda.
Byatumye mu mwaka wa 1979 yinjira mu gisirikare yanaherewemo imyitozo mu ishuri rya CGSC ryo muri Leta ya Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryabonye izuba mu 1881.
Mu myaka ya za 1980, Paul Kagame ari mu basirikare barwanije Leta y’igitugu ya Obote wayoboye Uganda, barayitsinda bimika Yoweli Kaguta Museveni ku butegetsi, Paul Kagame ahita ahabwa inshingano zikomeye zo kuyobora urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda, hari mu mwaka wa 1986.
Kagame yaje kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda nk’uko yari yarakomeje kubyitoza mu myaka ya 1977 na 1978 asura bucece u Rwanda yirengagije ko yatabwa muri yombi nk’umututsi wari impunzi kandi w’umusore ufite imbaraga, nyamara urukundo yari afitiye igihugu n’umuhate wo kurugarukamo ntibyabashaga gutuma atuza.
Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Paul Kagame kuba Visi Perezida w’u Rwanda guhera muri uwo mwaka kugera muri 2000 akaba ari inshingano yafatanyaga no kuba Minisitiri w’Ingabo, maze kuwa 22 Mata 2000 arahirira inshingano zo kuba Perezida w’igihugu cy’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame uharanira kandi waharaniye mu myaka ye yose kubaho neza kw’abanyarwanda bose arizihiza isabukuru y’imyaka 64 y’amavuko Imibereho ya Paul Kagame iratangaje nk’uko nawe ubwe atangaje ugereranije n’ibihe bikomeye igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo kuva abakoroni bagera mu Rwanda by’umwihariko kuva mu 1959 ubwo yari afite imyaka iyingayinga 2 kugeza uyu munsi aho yagaruye ituze mu banyarwanda, bakaba babanye mu mahoro n’umutekano aho buri umwe ikimuraje ishinga ari iterambere rye n’iry’igihugu nta vanguramoko, u Rwanda ari nyabagendwa.
Mu 1994 uwari perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana indege yarimo yararashwe amaze gupfa Abahutu batangije genoside batangira kwica Abatutsi icyo gihe Paul Kagame yarayoboye ingabo ziri hagati y’ibihumbi 10000 na 14000 za FPR aza kurwanya abakoraga genoside kabone nubwo umubare utari muto w’abatutsi warumaze kwicwa.
Nyuma yo kubohora igihugu Kagame yaje kuba minisitiri w’ingabo mu mwaka w’ibihumbi 2000 aza gutorerwa kuyobora u Rwanda.
Intego yari ashyize imbere kwari ukubaka ubumwe bw’abanyagihugu ndetse n’ubukungu cyane ko bwari bwarazahajwe n’ibihe bibi igihugu cyanyuzemo.
Mu 2010 nibwo Perezida Kagame yatorewe kuyobora manda ye ya kabiri akomeza intego ye yo kubaka ubumwe bw’igihugu n’iterambere rihamye nubwo byari bitoroshye.
Ahagana mu mwaka wa 2013 abaturage baje kumusaba ko yakomeza kuyobora u Rwanda kuri manda ye ya gatatu ntiyabyemera gusa nyuma aza kwemera busabe bwabo yemera kwitabira amatora aho yatsinze ku kigero cya 98 ku ijana ahigitse abandi bakandinda babiri ku italiki ya 4 Kanama 2017.
Nkuko tubikesha urubuga Paul kagame.com, Perezida Kagame yabaye umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe AU, kuva 2018 kugeza 2019, anayobora Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba kuva 2018-2021 ndetse kuri ubu Perezida Kagame akomeje kuyobora ivugurura ry’inzego za AU, nk’inararibonye.
Kuri ubu kandi anayoboye manda y’umwaka umwe nk’umuyobozi mukuru wa AUDA-NEPAD.