AmakuruAmakuru ashushyeUbukunguUtuntu Nutundi

Ibiganza bikozwe muri zahabu byabumbwe mu izina rya Nelson Mandela byaguzwe akayabo k’ amadorali

Ibiganza bine  byabumbwe muri zahabu nk’urwibutso rwa Mandela  byaguzwe miliyoni 10 z’amadorali ya Amerika (10$) n’ikigo cyitwa Arbitrade cyo muri Canada, uwabigurishije yari yarabiguze ku bihumbi mirongo itatu na kimwe bya amadorali ya Amerika (31$).

Ikigo cyaguze ibi biganza  gikora mu binjyanye n’ivunjisha ryiswe “Canadian crypto-currency exchange” uwabigurishije  ni umuherwe  witwa Malcolm Duncan ukomoka muri Afurika y’Epfo ariko wibera muri Canada, Malcon Dunken yari afite gahunda yo kuzenguruka Isi yerekana ibi biganza byiswe “Golden Hands of Nelson Mandela ” Muri gahunda ye yiyemeje yo kwigisha urubyiruko rw’Isi  ubuzima bwa Mandela wagize uruhare rikomeye mu kwamagana ivangura ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’epfo rikozwe n’abazungu muri Politike yitwaga “Apartheid”

Umunyemari Malcon Dunken yari yaraguze ibi biganza mu mwaka wa 2002 atanze ibihumbi mirongo itatu na kimwe gusa by’amadorali (31$), abigura na sosiyete icukura amabuye y’agaciro muri Afurika y’Epfo yitwa Harmony Gold. kimwe cyakabiri cy’ibyo bihumbi 31 by’amadorali yahaye iyi sosiyete icukura amabuye y’agaciro yagombaga gushyirwa  mukigo cy’abatishoboye ariko ubu nta makuru yemeza niba aya mafaranga yaratanzwe mu kigo cy’abatishoboye nk’uko BBC ibitangaza.

Nyakwigendera Nelson Madiba Mandela

Nyakwigendera Mandela yapfuye mu Ukuboza 2013 afite imyaka 95 azize irwara yari yaramuzahaje y’ibihaha. Uyu mukabwe kandi afite amateka yokuba yarabaye perezida wa mbere w’umwirabura  w’igihugu cya Afurika y’epfo nyuma y’imyaka 27 yari amaze mu buroko ahorwa guharanira uburenganzira n’ubwisanzure bw’abirabura muri icyo gihugu cya Afurika y’epfo.

Nelson Madiba Mandela yavuye muri gereza  mu mwaka wa 1990 abaye perezida  wambere w’umwirabura w’ Afurika y’epfo kuva muri 1994 kugeza 1999, Ubu abacuruzi n’abanyabugeni bazi kureba kure bari kubyaza umusaruro ishusho n’izina rye  babinyujije mu bihangano bitandukanye bagurisha akayabo k’amadorali.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger