AmakuruPolitiki

Ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda bikomeje kuburirwa umwanya

U Rwanda rwasabye ko ibiganiro byari biteganyijwe hagati yarwo na Uganda ku masezerano ya Angola bivanwa ku italiki ya 18 Ugushyingo bikimurirwa ku wundi munsi bitewe nuko hari bamwe mu bayobozi ku ruhande rw’u Rwanda batazaboneka.

Ni ibiganiro bigamije guhuza impande zombi (u Rwanda na Uganda) bishingiye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo muri Angola bikaba byari biteganyijweb taliki 18 Ugushyingo 2019.

Amakuru yo gusaba kwimura ibi biganiro yemejwe kuwa 14 Ugushyingo mu kiganiro umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye na KT Press aho yasobanuye impamvu yatumye u Rwanda rusaba Uganda ko uyu munsi wimurwa.

Amb. Nduhungirehe yagize ati « Twasabye ko ibiganiro byimurirwa ku yindi taliki kuko hari abagize itsinda ry’u Rwanda batari kuzaboneka kuwa mbere kubera izindi nshingano bazaba bafite »

Muri Kanama uyu mwaka nibwo i Luanda muri Angola hateraniye inama yari igamije kwumvikanisha u Rwanda na Uganda ku makimbirane ibi bihugu byombi bimaze iminsi bifitanye. Ni ibiganiro byarimo abahuza batandukanye barimo na bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika, hasinywa amasezerano agamije kwumvikanisha impande zombi.

Perezida Kagame na Perezida Museveni wa Uganda basuhuzanya ubwo bari bamaze gusinya amasezerano yo muri Angola

Hemejwe kandi ko u Rwanda na Uganda bigomba gukora indi nama igamije ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano y’i Luanda, inama yabereye i Kigali kuwa 16 Nzeri 2019 impande zombi zikemeranya kuzakora indi nama nyuma y’iminsi mirongo itatu gusa bikarangira idakozwe.

Ku ruhande rwa Uganda ngo iyi nama yatindijwe n’uko bamwe mu bahuza barimo ibihugu bya Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batari kuboneka kuri 19 Ukwakira ari nabwo iyi nama ya 2 yagombaga kuba.

Inama yahise yimurirwa ku italiki ya 13 Ugushyingo nabwo ntiyaba ihita yimurirwa kuwa 18 Ugushyingo none nabwo u Rwanda rwasabye ko yimurwa.

Abayobozi ku mpande zombi bakoreye inama ya mbere i Kigali
Twitter
WhatsApp
FbMessenger