AmakuruPolitiki

Ibiganiro byagombaga guhuriza Perezida Kagame na Tshisekedi I Luanda byajemo kidobya

Ibiganiro byagombaga guhuriza i Luanda Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byasubitswe kubera ko icyo gihugu cyanze kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23.

Ibi byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe.

Ni ibiganiro byagombaga kuba kuri iki Cyumweru, bigaruka ku guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, waturutse ku mutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yabwiye IGIHE ko ibyo biganiro byasubitswe kubera ko RDC itubahirije ibyo yari imaze iminsi mike yemeye byo kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23.

Yagize ati “Ni uko DRC yanze ibinganiro na M23, binyuranyije n’ibyo bari bemeye hashize iminsi mike.”

Yagaragaje ko ku wa 30 Ugushyingo 2024 Angola, nk’umuhuza muri iki kibazo, yari yamenyesheje impande zombi ko RDC yemeye kuganira n’uwo mutwe.

Ati “Ni byo, twabimenyeshejwe n’umuhuza ku itariki ya 30 Ugushyingo.”

Minisitiri Nduhungirehe aherutse kugaragaza ko hakenewe ibintu bitatu kugira ngo ibi bibazo bikemuke mu Burasirazuba bwa Congo, birimo ubushake bwa politiki ku ruhande rwa RDC, kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR no guhagarika ubufatanye n’ingabo z’amahanga n’imitwe yitwaje intwaro.

Ibyo biganiro byari byabanjirijwe n’ibyahuje intumwa z’ibihugu byombi nazo zari zahuriye i Luanda zigizwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibyo bihugu uko ari bitatu, bari bakoze ku nyandiko y’amasezerano igomba gushyikirizwa abakuru b’ibihugu byabo.

U Rwanda rwongeye kwibutsa RDC ko ibiganiro bigamije amahoro no guhagarika ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, kugira ngo bitange umusaruro bigomba kuba birimo umutwe wa M23 cyane ko ari wo urwana.

RDC yabiteye utwatsi bikaba ari nabyo byatumye ibiganiro byo byari bitegerejwe kuri uyu wa 15 Ukuboza 2024, bisubikwa.

Angola nk’umuhuza muri ibyo biganiro yatangaje ko bitakibaye, nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yari yamaze kugerayo.

Hahise hategurwa inama ihuza Tshisekedi na Perezida João Lourenço wa Angola, ndetse hanatumirwa Uhuru Kenyatta wari warahawe guhuza Congo n’imitwe iyirwanya mu biganiro bya Nairobi.

Umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva wubuye imirwano n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera za 2021, wagaragaje ko wifuza ibiganiro bigamije gukemura ibibazo birimo itotezwa rikorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Leta ya RDC yari yaremeye kuganira na M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC, hashingiwe ku murongo watanzwe n’abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ubwo bahuriraga i Nairobi muri Kenya mu 2022.

Ku ikubitiro, abahagarariye M23 bitabiriye ibi biganiro ariko ku munsi wabyo wa kabiri birukanywe n’uwari intumwa yihariye ya Perezida Félix Tshisekedi, Serge Tshibangu, abashinja gusubukura imirwano.

M23 yagaragaje ko idakwiye guhezwa mu biganiro bya Luanda, imenyesha intumwa z’ibi bihugu ziyiganiraho ko imyanzuro zifata itazayireba mu gihe yafashwe idahagarariwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger