Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse ugereranije nigiciro byagurwagaho
Ikigo cyigihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, cyatangaje ibiciro bishya bya essence na mazutu kuburyo ntawugomba kurenza igiciro gishya cyagiyeho muri uku kwezi kw’ugushyingo ndetse n’ukuboza 2017 .
Mu mujyi wa Kigali igiciro cya essence ni amafaranga 1031 kuri litiro naho mazutu ni amafaranga 994 Frw kuva kuwa 4 Ugushyingo 2017.
Igiciro cya essence cyazamutse kuko cyavuye kumafaranga 993Frw kuri litiro kikagera kumafaranga 1,031Frwkuri litiro . Naho mazutu yo yavuye ku mafaranga 954Frwagera ku mafaranga 994Frw kuri litiro.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaherukaga guhinduka kuwa 4 Nzeri 2017 aho litilo ya lisansi itagomba kurenga 993 Frw naho mazutu yo ntirenge 954.
Ibi biciro bishya bizubahirizwa kugeza mukuboza 2017, RURA yatangaje ko ibiciro byahindutse bitewe nimpinduka mpuzamahanga zabayeho u biciro byibikomoka kuri peteroli.