AmakuruUbukungu

Ibiciro bya mazutu na Lisansi byongeye gututumba

Itangazo ry’ikigo RURA ryasohowe kuri uyu wa Mbere tariki 10, Gashyantare, 2025 rivuga ko litiro ya lisansi igiye kumara amezi atatu igura Frw 1,633 naho iya Mazutu ikagura Frw 1,647.

Litiro ya Lisansi yari imaze amezi atatu igura Frw 1574 naho iya mazutu yaguraga Frw 1576.

Leta y’u Rwanda ivuga mu gushyiraho igiciro cy’ibikomoka kuri Petelori isuzuma ibintu byinshi kandi igashyiramo icyo bita ‘nkunganire’ kugira ngo igiciro kidatumbagira.

Nta bisobanuro byateye iryo zamurwa ry’ibiciro by’ibikomoka kuri petelori biratangazwa.

Gusa bikunze kuvugwa ko ahanini biterwa n’uko ibikomoka kuri petelori biba bigura ku isoko mpuzamahanga hakiyongeraho n’ibibazo by’ubukungu na politiki biri hirya no hino ku isi.

Muri iki gihe kandi isi ifite ubwoba ko intambara y’ubukungu iri hagati ya Amerika n’Ubushinwa izatuma ubuzima burushaho guhenda.

Intambara y’ubukungu hagati y’ibi bihugu bikize kurusha ibindi ku isi igira ingaruka ku bukungu bw’ibindi bihugu bisigaye.

Ikigo mpuzamahanga gikurikirana ibya Lisansi na Mazutu kitwa Energy Information Administration kivuga ko igiciro cy’ibikomoka kuri petelori cyagabanutseho 0.44%, ibi bikaba byaratangiranye n’umwaka wa 2025.

Iki kigo kandi kivuga ko ako kagunguru kazagura byibura $74 mu mezi menshi agize umwaka wa 2025 naho mu mwaka wa 2026 kakazagura byibura $66.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger