Amakuru

Ibiciro bya lisansi byagabanyutse, ibya mazutu ntacyahindutse

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse, aho guhera kuri uyu wa 07 Kamena 2024, igiciro cya lisansi kiragurwa ku 1629 kivuye kuri 1663 Frw mu mezi abiri ashize, naho igiciro cya mazutu kikaba cyagumye kuri 1652 Frw cyariho mu mezi abiri ashize.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko ihinduka ry’ibi biciro ryashingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Itangazo rya RURA kandi rivuga ko ibyo biciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, biratangira kubahirizwa ku wa 07 Kanama 2024, saa moya za nimugoroba.

Tariki ya 05 Kamena 2024 niho RURA yatangaje ko ibiciro bya lisansi na mazutu byagabanutse aho litilo ya lisansi yakuwe ku 1764 igashyirwa 1663, naho mazutu ikurwa ku 1684 ishyirwa ku 1652.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger