Ibibazo uruhuri bikomeje gutuma TV1 isezerera bamwe mu banyamakuru bayo
Ubuyobozi bw’Igitangazamakuru kigenga mu Rwanda, Radio na TV1, bwasezereye Abanyamakuru batatu icya rimwe nyuma y’uko mu minsi ishize bwari bwasezereye abandi ngo kubera ikibazo cy’amikoro macye.
Abanyamakuru basezerewe kuri iyi nshuro ni Callixte Ndagijimana na Gakayire Raymond ndetse na Kayitankore Dieudonnée uzwi nka Dodos bari basanzwe bakora mu ishami ry’amakuru.
Aba Banyamakuru batatu bose bari mu bantu ba mbere batangiye gukorera iki gitangazamakuru kibanda ku nkuru za rubanda.
Nk’uko byatangajwe mu minsi yashize ubwo ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru bwabasezereraga abandi bakozi, n’ubu ngo ni ukubera ikibazo cy’amikora akomeje kuba macye.
Gusa bamwe mu basezerewe kuri iyi nshuro ntibemeranya n’ibi aho bavuga ko kiriya gitangazamakuru kitari kubura ubushobozi ahubwo ko umushoramari wacyo ashobora kuba ari kuyashora mu bindi bikorwa dore ko afite irindi shoramari ryinshi.
Umuyobozi Mukuru w’Iki gitangazamakuru, Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC unasanzwe anafite ikipe y’Umupira w’Amaguru Gasogi United iri mu cyiciro cya mbere, akomeje kubaka ikipe ye dore ko kuri uyu wa Gatatu yanagaruye Umutoza Guy Bukasa wari wavuye muri iriya kipe akerekeza muri Rayon Sports.
Mu ntangiro z’uyu mwaka, ubuyobozi bwa Radio&TV 1 bwari bwasezereye abandi banyamakuru batatu na bwo ngo kubera amikoro macye yatewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyagiye kizahaza imikorere y’abikorera.
Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour