Imyidagaduro

Ibaruwa umuhanzi wo mu Rwanda yanditse ahamya ko agiye gusimbura Safi

Umuhanzi Regy Banks ,  uririmba indirimbo ziri mu njyana ya Afurika  yanditse ibaruwa avuga ko ashaka gusimbura Safi ku mwanya yahozeho ubwo yakundanaga na   Parfine ndetse akanamusimbura muri  Urban Boyz.

Mu itangazo uyu muhanzi yashyize ahagaragara yatangajeko agiye gusimbura Safi mu myanya ibiri y’icyubahiro yahozemo , akomeza avugako iyo myanya ari umukobwa Parfine w’igeze gukundanaho na Safi mvbere yuko arushinga ndetse ngo akanamusimbura muri  Urban Boyz.

Yagize ati:”Ndashaka gusimbura SAFI Madiba mu myanya ibiri y’icyubahiro yatakaje ariyo:1. Parfine, 2. Urban Boys . Icyitonderwa icyo Safi andusha ni uburambe ku kazi  naho ibindi byose ntacyo andusha , kandi niteguye gukora ibisxabwa byose kugirango iyo myanya yombi nyegukane.”

Safi na Parfine bavuzweho ko bakundana ahagana mu  2015 , urukundo rwabo rwaravuzwe cyane mu itangazamakuru. Icyakora byasaga n’ukuri ko koko Safi na Parfine bakundana doreko buri kanya habaga hacicikana amafoto  yaba bombi bari kumwe .

Muri Kanama uyu mwaka nibwo byamenyekanye ko aba bombi bamaze gutandukana burundu , babanje kubigira ibanga ariko nyuma biramenyekana kuko Safi yahise asezerana n’umugore we imbere y’amategeko ndetse anakoraubukwe na Niyonizera Judith aho umuhanzi Riderman ariwe wamubyaye muri batisimu (Parrain).

Parfine  yakunze kumvikana ahamya ko abasore benshi bari kumutereta doreko yavuze ko nyuma yo gutandukana na Safi hari abasore benshi b’abanyarwanda barimo n’abahanzi batangiye kumwandikira bamusaba urukundo ngo bamwibagize agahinda yasigiwe na Safi , Regy Banks na we akaba yeruye ko abyifuza abicishije mu Ibarura ifunguye yamwandikiye.

Rgy Banks yanditse iyi baruwa nyuma yaho Safi akoreye  umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko ya Leta hagati ye na Niyonizera Judith, ni umuhango  wabereye mu mujyi wa Kigali ku murenge wa Remera ku cyumweru tariki 1 Ukwakira 201. Iyi tariki ntizibagirana kuri Parfine kuko nibwo yemereye ko koko atakiri kumwe na Safi , icykora Judith nawe nyuma yuruhererekane rw’inkuru zavugaga ko yakundanaga nundi mugabo muri Canada aho yabaga , ntibyatinze ahita yisubirirayo.

Kanda hano wumve indirimbo yuyu muhanzi wifuza gusimbura Safi https://www.youtube.com/watch?v=F6o26uyTDw0 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger