Ibaruwa Perezida Museveni yandikiye Nkurunziza wamubajije niba yakwicarana n’abashaka kumuhirika
Perezida wa Uganda akaba anayobora umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Museveni, yasubije Perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza wari wamwandikiye amubaza niba yakwemera kwicarana n’abantu bashaka kumuhirika ku butegetsi.
Nkuko bigaragara mu ibaruwa dukesha Chimpreports, Perezida Museveni yandikiye Nkurunziza amubwira ko akwiriye kwicara akaganira n’abo yita ko bashaka kumuhirika ku butegetsi maze bakavugutira umuti ibibazo by’Uburundi bagaha umurongo mushya igihugu cyabo.
Perezida Nkurunziza yari yandikiye mugenzi we wa Uganda amubaza ati: “Ari wowe wakwemera kwicarana n’abashaka kuguhirika ku butegetsi?”. Museveni yamusubije ati ” Yego”.
Mu ibaruwa yo kumusubiza yamwandikiye Chimpreports yabashije kubonaho, Museveni yagize ati “Wanambajije niba nshobora kwicarana n’abahiritse ubutegetsi n’abakora iterabwoba, n’ibindi… Igisubizo ni Yego. Uganda ntiyari gutabarwa iyo ingabo z’impinduramatwara nayoboye ubwanjyye imyaka 53 ishize, ziba zitararwanye zikanashyikirana n’abahiritse ubutegetsi, abakora iterabwoba n’ibindi..”
Perezida Museveni yibukije Nkurunziza ko muri Uganda habaye guhirika ubutegetsi bwa mbere mu 1966 igitero kiyobowe na Obote, bigasubira mu 1971 na Idi Amin, ubwa gatatu hakaba kwiba amajwi mu 1980.
Ati “Abagize uruhare muri ibi bikorwa byose cyangwa abari babiri inyuma ubu bari muri guverinoma yacu.”
Ibi Perezida Museveni arabitangaza mu gihe hakomeje kugaragara urunturuntu mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi aho Uburundi bushinja u Rwanda kugira uruhare mu mutekano muke uri muri iki gihugu cya Pierre Nkurunziza ndetse akaba yari yarandikiye Museveni amusaba gutumiza inama ku kibazo afitanye n’u Rwanda.
Perezida Nkurunziza aherutse kubwira Museveni ko afata u Rwanda nk’umwanzi w’u Burundi ushaka kubuhungabanya. Ibi u Rwanda rukaba rubihakana.
Perezida Musevenni yakomeje atanga urugero rw’uko yemeye gushyikirana na Lord Resistance Army.
Ati: “Nagiranye imishyikirano na Kony wishe ibihumbi, agaca abantu amatwi kugirango batumva ubugizi bwa nabi bwe; akabaca iminwa kugirango batagira iminwa yo kuzavugisha ibikorwa bye. Niwe, ku iherezo wanze gusinya. Ubwo nibwo twamukurikiye muri Congo na Centrafrica.”