AmakuruImyidagaduro

I Rubavu mu gitaramo cya RwandanMusic First bamwe mu bagiteguye bambitswe amapingu

Mu ijoro ryo kuwa 01 Nzeri 2018 kuri Lake Side ho mu Karere ka Rubavu habereye igitaramo cya Rwandan Music First aho abafana byagaragaye ko abafana baho bakunda injyana ya Hip Hop gusa bamwe mu bateguye iki gitaramo  bambitswe amapingu na Polisi by’igihe gito.

Iki gitaramo kigamije gushishikariza abanyarwanda gukunda umuziki wabo cyabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ku mucanga  ahitwa ‘Lake Side’ , ubwo abahanzi batumiwe kuririmba muri iki gitaramo bari barangije igitaramo cya mbere bitegura icya kabiri (After Party) nyiri akabari bari buririmbiremo yagize ngo bamubeshye ahitamo kwiyambaza Polisi ngo ize kumwishuriza.

Polisi yo mu karere ka Rubavu yari yitabajwe yageze ahaberaga ik gitaramo ifata bamwe mubateguye iki gitaramo bari aho gusa bageze ku Polisi basobanuye uko byagenze  nuko basabwa gutanga indishyi y’ akababaro ku bantu bari bishyuye  nabo basubizwa amafaranga yabo nabo bahita barekurwa , birangira iyi ‘after party’ itabaye.

Kuri ubu ntiharamenyekana aho ibi bitaramo bifite ubukangurambaga bugamije gukundisha abanyarwanda umuziki wabo, “Rwandan Music First” bizakomereza. Igitaramo cy’ i Rubavu cyari abahanzi b’i Rubavu barimo Ben Adolphe n’itsinda rya The Same berekanye ko bafite abakunzi batari bake muri uyu Mujyi wabo.

Abandi bari baturutse i Kigali bataramiye abakunzi b’umuziki b’i Rubavu barimo Asinah utajya wiburira mu myambarire no mu mibyinire ye ,  Mukadaff mwe mu baraperi bafite umurindi muri iyi minsi,  Khalfan nawe ari mu baririmbye, Bull Dogg  we yakoreye udushya muri iki gitaramo dore ko ariwe muhanzi waririmbye igihe kinini, PFLA  umuraperi ari akumbuwe cyane n’abakunzi b’injyana ya HiHop, Social Mula nawe yari ahabaye cyane.

Itsinda rya The Same rifite imbaga nini y’abafana mu mujyi wa Rubavu
Ben Adolphe umuhanzi wo mu karere ka Rubavu
MC DJ Phil Peter ni we wari ari kuvangavanga umuziki
Khalfan yaririmbanye na Asinah indirimbo bafitanye itarasohoka
Umuraperi Mukadaff  uri kubaka izina muri iyi minsi
Bull Dog wari ufite udushya twinshi muri iki gitaramo
Umuraperi Pfla wari ukumbuwe cyane i Rubavu
Socila Mula

    

Twitter
WhatsApp
FbMessenger