I Kigali Gaël Faye yishimiye urukundo yeretswe n’abakunda igitabo cye (+AMAFOTO)
Mu ijoro ryo ku wa 18 Gashyantare 2019 mu ihema ryiswe Kigali Cultural Village ahahoze hitwa Camp Kigali, hasozwa iserukiramuco ryiswe Isaano Arts Festival hana murikiwe igitabo ‘Gahugu gato ‘/ Petit Pays cya Gaël Faye.
Muri iri serukiramuco hari higanjemo abanyamahanga ndetse ugereranyije n’Abanyafurika bari bitabiriye, Umuririmbyi akaba n’umwanditsi ukomeye Gaël Faye yishimiwe mu buryo bukomeye ubwo yamurikaga igitabo yise “Petit Pays” cyangwa ‘Gahugu Gato’ cyahinduwe mu Kinyarwanda na Olivier Bahizi Uwineza.
Gaël Faye aza ku rubyiniro yatangiye aririmba indirimbo ye yise ‘Gahugu Gato’ inashamikiye ku gatabo ke gato yise ‘Petit Pays’ afatanyije na Samuel Kamanzi.
Gaël Faye aherekejwe n’umunyarwenya Herve Kimenyi uzwi muri ‘Comedy Knight’ batangiye basoma iki gitabo urupapuro ku rundi ariko akanyuzamo akanaririmbira abakunzi be bari bitabiriye.
Mu buryo buryoheye amatwi ku buryo uwabyumvaga yasaga n’uri kubireba, Herve Kimenyi akenshi yasomaga mu kinyarwanda naho Gaël Faye agasoma mu Gifaransa, bafashijwe n’Umubiligikazi Tinne Kickens uvuga ikinyarwanda adategwa, Samuel Kamanzi uririmba anacuranga gitari .
Umubiligikazi Tinne Kickens yatunguye abantu bari aho bumva ururimi rw’Ikinyarwanda bitewe n’uburyo yasomaga yihuta, adategwa ku buryo uwari kumwumva atamubona yari gutekereza ko ari umunyarwandakazi, hari naho yageraga agakoresha amagambo akomeye adakunze gukoreshwa n’abantu benshi.
Gaël Faye ubu ari mu banditsi bari guhatanira ibihembo bitangwa muri NAACP Image muri Leta Zunze za Amerika, iki gitabo yanditse kirigukorwaho na filime iri gukinirwa mu karere ka Rubavu.
Ni ku nshuro ya kabiri iki gitabo “Gahugu Gato” Gaël Faye acyimurikiye mu Rwanda , yongeye ku kimurikira mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo cy’ubuvanganzo cyarimo abantu benshi bakunda gusoma. Barimo Miss Shanel, Mani Martin, Peace Jolis, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’ururimi n’Umuco(Ralc) Dr.Vuningoma Jacques n’abandi batandukanye banyuzwe n’inkuru ikubiye muri aka gatabo.
Isaano Arts Festival, Gaël Faye yamurikiyemo igitabo cye, ni iserukiramuco rya muzika rigamije guteza imbere umuziki w’abanyafurika, kuri ubu ryabaga ku nshuro ya karindwi, ryatangiye tariki 14 kugera 18 Gashyantare 2019.
Ibyo wamenya ku gitabo cya Gaël Faye yise “Petit Pays”