I Burundi: Amezi abiri arihiritse abagore Babanyarwanda batashye ubukwe bagahita batabwa muri yombi
Uwitwa Chantal Nyirahabineza, umushoferi w’amakamyo, ari mu bagore bane b’Abanyarwandakazi bafungiwe muri gereza i Gitega, mu Burundi, mu buzima bushaririye.
Ibi byabaye nyuma y’uko aba bagore bagiriye urugendo mu Burundi mu rwego rwo kwitabira ubukwe. Nyuma yo kwerekana ibyangombwa byabo ku mupaka no guhabwa uburenganzira bwo kuguma mu gihugu iminsi itatu, baje gutabwa muri yombi bageze i Gitega, bashinjwa kuba intasi.
Nyirahabineza, utuye mu Karere ka Kamonyi, asanzwe atwara amakamyo manini ya petrole mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania. Yafashwe ku wa 7 Gashyantare 2025.
Aba bagore bavuga ko bafungiye ahantu habi, basabwa gutanga ruswa ingana na miliyoni 10 z’amarundi, nyamara ikibazo cyabo nticyakemuka.
Umunyamategeko ubakurikirana avuga ko baregwa ubutasi ariko ashimangira ko nta bimenyetso bifatika bibashinja.
Muri iki gihe, umubano w’u Rwanda n’u Burundi urimo igitotsi, by’umwihariko nyuma y’aho u Burundi bushinje u Rwanda gufasha abarwanya ubutegetsi bwabwo.
Nubwo ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda i Burundi bwamenye iki kibazo, nta cyemezo kizwi cyari cyafatwa ku kibazo cy’aba bagore.