Huye: Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyumba rurashyingurwaamo mu cyubahiro imibiri 383 y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi
None ku wa 20 Mata 2023 mu Karere ka Huye mu Murenge wa Gishamvu ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyumba hari kubera igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa kitabiriwe na guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo Kayitesi Alice, Abadepite mu Nteko Ishingamategeko, Umuyobozi w’ Akarere ka Huye, Abahagarariye ingabo na Polisi, Musenyeri wa Grand seminaire ya Nyakibanda, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ Imirenge ituranye n’ Umurenge wa Gishamvu.
Igikorwa cyo kwibuka cyabanjirijwe no gufata umunota wo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma yaho Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyumba yaragije Imana abaje muri icyo gikorwa.
Nyuma y’ Isengesho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gishamvu Nkubana Vianney yatanze ikaze ku bashyitsi n’ abasangwa mu Murenge wa Gishamvu. Yihanganishije imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yihanganisha abafite ababo baruhukiye mu Rwibutso rwa Nyumba n’ urwa Nyakibanda anihanganisha imiryango igiye gushyingura ababo mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyumba.
Yagaragaje ko Urwibutso rwa Jenoside ya Nyumba ruruhukiyemo imibiri y’ Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bangana n’ ibihumbi mirongo itanu n’ ikenda na magana akenda na mirongo ikenda n’ ikenda (59,999) nk’ uko igaragara mu bitabo bya Ibuka mu Murenge wa Gishamvu n’ indi ibihumbi 3000 iruhukiye ku Rwibutso rwo mu Nyakibanda.
Yavuze ko hari bushyingurwe imibiri y’ abatutsi 383 bari bushyingurwe none muri yo 371 yavuye mu irimbi ryo mu i Janja ryo mu Kagari ka Nyakibanda indi iva i Gishamvu mu Kagari ka Gashyankingi, indi i Sholi na Bukomeye mu Murenge wa Gishamvu n’ undi umwe waturutse mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru ndetse hari n’ indi mibiri 12 yabonetse hirya no hino nyuma yo gusuzumwe yemejwe na komite ya Ibuka ko ari iy’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gishamvu yasoje ashimira RPF yarokoye abatutsi muri Jenoside, ashimira kandi abarokotse uruhare bagira mu gutegura umunsi wo kwibuka, ashimiye ubuyobozi ku bufatanye, ashimira Komite ya Ibuka mu bufatanye mu gutegura umunsi wo kwibuka anashimira ndetse n’ abaturage.
Muzehe Kabandana watanze ikiganiro kuri Jenoside yavuze ko muri Jenoside yakorewe abatutsi hishwe abatutsi barenga miliyoni imwe (1,000,000) mu mezi atatu, bivuze hicwaga abatutsi barenga ibihumbi icumi (10000) buri munsi.
Yavuze ko muri Jenoside habaye ibikorwa bibi by’ indengakamere birimo kubamba abagore b’ abatutsi ku biti, gusambanya umugore umwe ari abantu benshi, kuroha abatutsi mu migezi baziritse, kwambura ababyeyi imyenda, kubicisha imipanga, amahiri, inyundo n’ ibindi bikoresho bya gakondo, kuraswa n’ ibindi.
Yavuze ko Jenoside yasize ibikomere biremereye ku muryango nyarwanda yakomeje avuga ko bamwe mu bateguye Jenoside batarava ku izima bagifite ingangabitekerezo bakifuza kugaruka bakayikomeza.
Yagaragaje ko mu rwego rwo gutegura Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 Ubufaransa bwatoje interahamwe ubwicanyi maze na Kabuga Felicien agura imipanga yokozakoresha mu bwicanyi. Mbere ya Jenoside abayobozi bari barasabwe gukora urutonde rw’ abatutsi bazicwa ndetse banacukuza ibyobo bizashyingurwamo abazicwa.
Yagaragaje ko Mugesera ari urugero rugaragaza ko Jenoside yateguwe kuko mu 1992 yakanguriye urubyiruko kwica abatutsi avuga ko hari ibyitso by’ umwanzi byohereje abana mu Nkotanyi, akomeza ababwira ko ikoswa bakoze muri 1959 batazingera kurisubiramo. Avuga ko abatutsi iwabo ari muri Etiyopia bazabasubizayo babanyujije iy’ubusamo.
Muzehe Kabandana yakomeje avuga ko abateguye Jenoside bari bakuriwe na Colonel Bagosora bashatse imbarutso bahanura indege ya Habyarimana kugira ngo babone uko bashishikariza kwica bitwaje ko bari guhorera Perezida wabo kuko intwaro n’ urutonde rw’ abicwa byari byarateguwe mbere maze Jeniside ihita itangira ku wa 6 Mata 1994 bahereye ku banyapolitiki bashoboraga kubangamira umugambi wabo barimo Agathe Uwiringiyimana, Kavamahanga, Lando n’ abandi bashyinguye mu Rwibutso rwa Rebero.
Yakomeje avuga ko ku itariki 9 Mata 1994 hashyizweho leta y’ abatabazi yari igamije gushishikariza kwica abatutsi. Yavuze ko mu gihe Jenoside yatangiraga ingabo z’umuryango w’abibumbye MINUAR zabirebaga maze zifata umwanzuro wo gucyura ingabo zayo mu gihe Abafaransa n’ Ababiligi bo bacyuye abaturage babo babaga mu Rwanda.
Abicanyi bashyizeho za bariyeri zo gutega ku muhanda abatutsi baticiwe mu ngo maze ku itariki 12 Mata 1994 guhiga abatutsi aho bari bihishe. Muri icyo gihe Radio RTLM yarangiraga abicanyi aho abatutsi bihishe. Tariki 1 Gicurasi 1994 Leta y’ abatabazi yabeshye abatutsi ko itanze ihumure kugira ngo abatarishwe babice, ababashije kuva aho bari bihishe baje bahita babica.
Muzehe Kabandana yavuze ko nubwo Jenoside yarimo ikorwa mu Rwanda rwose ariko muri Perefegitura ya Butare ntabwo yahise itangira kuko uwari Perefe wayo Habyarimana yarinzie abaturage be. Nubwo yaje gutangira nyuma y’ uko bamaze kumwica maze Sindikubwabo wari Perezida na Kambanda wari Minisitiri w’ intebe muri Leta y’ abatabazi baza i Butare bashishikariza abicanyi kwica abatutsi, maze kuva ubwo ubwicanyi buba buratangiye.
Yakomeje avuga ko Butare yabayemo ubwicanyi bukomeye ariko icyakajije ubwicanyi ari impunzi z’ abarundi zari ziri ku mipaka zishe abatutsi. Yavuze kandi ko Chairman wa RPF yatanze itegeko ryo gutabara abarimo kwicwa maze bagatsinda interahamwe n’ Inzirabwoba maze bakarokora abacitse ku icumu.
Yashoje asaba urubyiruko kwirinda kugoreka amateka, kwirinda ingengabitekerezo maze arusaba gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bamagana amagambo abiba urwango.
Mu ijambo rya Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye mu butumwa yatanzeo Yatangiye akomeze abantu bose bateraniye i Nyumba mu gikorwa cyo Kwibuka. Yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bafite ibikomere byo kudashyingura ababo kuko batabashije kumenya aho biciwe.
Yakomeje avuga ko iyo bavuga kwibuka, abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi babyibuka vuba kuko bibuka ibyabaye bakabiganira n’ ababo. Yavuze ko Abenshi muri bo bapfanye nabo yemeza ko ariko bakiriho. Yavuze ko
Abarokotse Jenoside muri Gishamvu bariho baratwaje kandi barakomeye. Yagaragaje Igihango bafitanye n’aba babarokoye.
Yagaragaje ko abacitse ku icumu babayeho neza kandi ko n’ ibitarakorwa kugira ngo imibereho myiza yabo ibe myiza kurushaho bizakorwa. Ashimira
imiryango y’abarokotse Jenoside yateye intambwe yo kwemera kuzana imibiri yari ishyinguye mu mva z’ imiryango ikaza gushyingurwa mu Rwibutso rwa Nyumba. Yashimiye kandi abagiye gushyingurwa avuga ko babaye ibitambo kuko batumye bamwe muri bo barokoka. Asoza ashimira buri wese waje kubatabara.
Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo Alice Kayitesi ari nawe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yatangiye yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 agira ati: “Mukomere.” Yakomeje ashimira abitabiriye iki gikorwa yibutsa ko ari igikorwa kizakomeza gukorwa hahabwa agaciro abatutsi bishwe bazira uko bavutse muri Jenoside yakorewe abatutsi. Yashimiye nanone uwatanze ikiganiro kuri Jenoside avuga ko icyo kiganiro kirimo amateka y’ uko Jenoside yateguwe n’ uko yakozwe n’ uko yahagaritswe.
Yakomeje avuga ko abatutsi biciwe i Nyumba barashwe n’ imbunda nini zari ziteye ku misozi iki kije Nyumba. Yavuze kandi ko Jenoside ari Imbuto y’ imiyoborere mibi y’ ivangura ry’ Abanyarwanda yabibwe n’ abayobozi. Yatangaje ko Jenoside yakozwe. ‘ Abanyarwanda babaye gito ariko ashimira Abanyarwanda b’ umutima barokoye abatutsi bakanabohora Igihugu aribo RPF.
Yakomeje ashimira Abarokotse ku bwo kwihangana, gukomera, no ku mpano ikomeye batanze yo kubabarira, kwihangana no guhangana n’ ubuzima mu bibazo banyuzemo ndetse n’ uruhare bagize mu kubaka Igihugu babana n’ ababiciye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Guverineri Kayitesi yagaye abayobozi nka Kambanda Pascal wari burugumesitiri wa Komini Gishamvu na Simbarikure Assiel wari superefe wa superefegitura ya Busoro. Yakomeje avuga ko Kwibuka ari igikorwa gisubiza agaciro abatutsi bazize jenoside.
Yavuze ko ubu u Rwanda rufite imiyoborere myiza dukesha Nyakubahwa Paul Kagame ariko agaragaza ko hari abagifite imigambi mibi yo gusenya igihugu bakoresheje ingengabitekerezo avuga ko nta kubihanganira kuko uzashaka kuzana ingengabitekerezo hari amategeko azamukurikirana.
Yagaragaje ko mu Cyumweru cyo Kwibuka mu Ntara y’ amajyepfo habonetse ingengabitekerezo ku bantu barindwi(7) ndetse avuga ko inzego zibishinzwe ziri kubakurikirana.
Yashoje ashima imiryango yemeye kwimura ababo bari bashyinguye mu mva z’ imiryango ngo bazanywe mu Rwibutso rwa Nyumba. Avuga ko ku bufatanye bw’Intara y’ Amajyepfo n’ Akarere ka Huye bazakomeza gufata neza urwibutso rwa Nyumba ndetse hanandikwa amazina y’abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyumba. Akomeza avuga ko nk’ uko bisanzwe buri mwaka hari abacitse ku icumu rya Jenoside bubakirwa avuga ko nabyo bizakomeza gukorwa, ndetse anasaba ko ababa bazi aho imibiri y’ abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bayigaragaza nayo igashyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso.
Igikorwa cyashojwe no kujya mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyumba gushyira indabo no gushyingura imibiri magana atatu na mirongo inani n’ itatu (383) byakozwe n’ abayobozi ndetse n’ imiryango y’ abashyinguye.