Amakuru ashushyeUrukundo

Huye: Umusore yasezeranye n’umukobwa ufite ubugufi bukabije yeretswe n’Imana

Ubukwe bwa Ndayitegeye Aaron na Mukeshimana Josée bwahuruje abantu kubera inkuru y’urukundo rwabo, umukobwa arusha umusore imyaka 15 kandi abana n’ubumuga bw’ubugufi bukabije, ikindi umusore avuga ko ari Imana yamweretse uyu mukobwa.

Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mutarama aho umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahari inzu ndangamurage y’u Rwanda iri mu marembo y’umujyi wa Huye hafi neza na gare ya Huye.

Nyuma yo gusaba no gukwa, abageni bahise bajya guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR ruri ku i Taba mu karere ka Huye.

Ndayitegeye asanzweumunyonzi (atwara abagenzi ku igare mu Mujyi wa Huye) mu gihe Mukeshimana ari umukozi w’Inzu Ndangamurage y’u Rwanda aho ayobora abayisura.

Ubu bukwe bwarangaje benshi

Abantu bari bahuruye, abanyamahanga banyotewe gufata amafoto, bari batangariye uburyo umusore afite igihagararo mu gihe umukunzi we afite ubumuga bw’ubugufi bukabije.

Ikirenze icyo imyaka  ni uko umusore afite imyaka 25 umukobwa akagira irenga imyaka 40 y’amavuko bigatuma agaragara nk’umukecuru.

Ntabwo ari ubutunzi umusore yakurikiye kuko yabwiye Teradignews.rw ko umukunzi we ari Imana yamumweretse kandi ko bose nta butunzi bafite bagishakisha ubuzima.

Ati: “Namukundiye uko ari. Nta kindi kintu nigeze ndebaho bitewe n’uko ari umukobwa ukeneye umugabo. Josée ni Imana yamumpaye, turasenga ni Imana yaduhuje.”

Ndayitegeye yahoze asengera muri Zion Temple mu Mujyi wa Huye ariko yasanze Mukeshimana muri ADEPR kugira ngo urugo rwabo ruzabe rwunze ubumwe mu kwemera.

Byari ibirori binogeye ijisho

Abantu bari bahuruye ari benshi

Kugira ngo bareshye bisaba ko umugabo aca bugufi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger