AmakuruAmakuru ashushye

HUYE: Umunyerondo yishe umugabo amukubise ubuhiri mu mutwe

Mu ijoro rishyira uyu wa Kabiri mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye ho mu karere ka Huye,umusore yishe mugenzi we amukubise ubuhiri amumenagura umutwe.Abaturanyi baravuga ko inzoga z’inkorano zitemewe n’urumogi byiganje muri aka gace ari byo biri inyuma y’uru rugomo.

Uyu usanzwe azwi ku izina rya Uwiringiye ukurikiranyweho kwica mugenzi we,abaturage bavuga ko bari basangiye inzoga ahantu mu rugo rw’umuturage, nyuma bagirana amakimbirane bararwana, uwishwe yahise yitabira ariko uyu wamwishe aramukurikira bituma bongera kurwana akamwicira imbere y’aho yari acumbitse, akoresheje ubuhiri yamuhondaguye mu mutwe akawumena.

Aba baturage baravuga ko aka kagari ka Sovu karangwa n’urugomo ruturutse ku gusinda inzoga z’inkoramo hamwe n’urumogi dore ko uyu wakoze ibi ngo nyuma yo gufatwa n’abaturage banamusanganye urumogi mu mufuka.

Uwakoze ibi yahise atabwa muri yombi, ubu akaba ari mu maboko y’ubugenzacyaha. Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ,bitewe n’ingaruka mbi bikomeje guteza.

Umuvugizi w’agateganyo w’uru rwego rw’ubugenzacyaha RIB mu Rwanda MBABAZI Modeste yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko uru rugomo rwaturutse ku biyobyabwenge usanga byiganje mu rubyiruko, anarukangurira kubireka bitewe n’ingaruka mbi biteza.

Icyatangaje aba baturage ariko, ngo ni uburyo uyu yari asanzwe ari mu banyerondo b’umwuga, kandi binasanzwe bizwi ko akoresha ibiyobyabwenge.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger