AmakuruPolitiki

Huye: Umugabo yarashwe arapfa nyuma yo kwica umugore we amutemaguye

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Muatarama 2020, umugabo witwa Kanyamuhanda Jean Bosco wo mu Karere ka Huye ukekwa icyaha cyo kwica umugore we amutemye yarashwe na Polisi arapfa ubw yageragezaga kuyicika.

Uwo mugabo w’imyaka 65 y’amavuko yari asanzwe abana n’umugore we mu Kagali ka Sazange mu Murenge wa Kinazi.

Akekwaho kwica umugore we amutemye ibice by’umubiri akabijugunya, mu mugezi wa Ntaruka ugabanya Nyanza na Huye.

Habonwe umurambo we udafite amaboko, ukuguru, ibere n’ibindi bice by’umubiri. Abaturage baturiye uwo mugezi wa Ntaruka babonye umurambo wa nyakwigendera ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2020.

Amakuru atigeraho yemeza ko Kanyamuhanda akimara kwica umugore we yahise aburirwa irengero; inzego z’ubuyobozi ku bufatanye na Polisi zitangira kumushakisha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo yafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, afatirwa mu Kagali ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yavuze ko akimara gufatwa yafunzwe nyuma ajyanwa ahabereye icyaha kugira ngo yerekane ibice bimwe by’umubiri, ahageze ariruka abamurinze baramurasa arapfa.

Ati “Yageze aho icyaha cyabereye yirukankira mu ishyamba umupolisi aramurasa.”

CIP Twajamahoro yasabye abaturage kwirinda ibyaha. Yongeye kwibutsa abakekwaho ibyaha kwirinda gucika inzego z’umutekano cyangwa kuzirwanya ahubwo bakareka bakagezwa imbere y’ubutabera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger