Huye: Ubusinzi, Gusuzugura abakorera bushake byinshi ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bavugwaho imyitwarire idasanzwe
Muri iki guhe cy’icyorezo cya Covid mu Rwanda hari tumwe mu turere turi muri Guma mu rugo ndetse hari n’imirenge iri mu turere turi muri guma mu karere iri muri Guma mu rugo.
Akarere ka Huye ni kamwe mu turere turi muri guma mu karere ariko kakaba gafite imwe mu mirenge yakoiri muri guma mu rugo bitewe n’ubwinshi bw’icyorezo bwagiye bugaragara muri iyo mirenge.
Akarere ka Huye kandikazwiho kugira urujyan’uruza rw’abantu benshi biganjemo urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye aho benshiusanga batuye mu duce dutandukanye tw’uyu mujyi wa Huye.
Bamwe mu baturage barashinja abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda kutubahiriza amabwiriza yokwirinda covid-19 ibintu bishimangirwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake nabo bahamyako ababa banyeshuri bari kubasuzugura bikabije ndetse bakanarenga nkana ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cyane kubanyeshuri baba hanze y’ikigo.
Abatungwa agatoki ni abanyeshuri baba mu murenge wa Tumba uri muri guma mu rugo aho ngo bategura ibirori bakishima ari nako banywa amayoga ibintu biteye impungenge abaturage bo muri uyu murenge wa Tumba ko bashobora gukwirakwiza icyorezo bigatuma batava muri guma mu rugo.
Aganira n’umunyamakuru wa RBA umuyobozi w’urubyiruko muri uyu murenge wa Tumba yavuze ko uretse n’ubusinzi burangwa kuri abo ba nyeshuri baba banafite amahane akabije. Yagize ati:’’Baba batekereza ko aba ba Youth Volunteers bo batize bo bari muri Kaminuza. Iyo babahagaritse bamwe baba bafite amahane kuko baba basinze, bamwe banatahanye amacupa y’inzoga’’.
Umwe mu bafatanywe icupa wavugaga ntiruve mu kanwa yagize ati:’’Aka ni ka take away’’.
Ku wa 28 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abanyeshuri 15 bari bitabiriye icy obo bise ‘’akarori’’ k’isabukuru y’amavuko. Abafashwe bavugaga ko batari bazi ko biraba birebire bati:’’ Ntabwo twakekaga ko biraba birebire ni akarori ka mucuti wanjye tubanamuri shambure arikoturasaba imbabazi’’.
Umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege avuga ko ikikibazo kimaze gufataindi ntera ariko ko buri rwego bireba rugiye gukurikirana iyomyitwarire y’abanyeshuriba kaminuza y’u Rwanda i Huye.
Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour