AmakuruImyidagaduro

Huye: Safi, Marina na Queen Cha bataramiye abantu wabarira ku ntoki

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ugushyingo 2018 ni bwo abahanzi babarizwa muri The Mane Music Label bakoreye igitaramo muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye maze bataramira abantu mbarwa ndetse n’itangazamakuru rikumirwa kwinjira muri iki gitaramo.

Ni igitaramo kimwe mu bigize ibizenguruka igihugu aba bahanzi bo muri The Mane bari gukora byiswe ‘Simbuka Tour’, uretse kuba babeshye isaha igitaramo cyagombaga kuberaho, cyaranzwe n’ubwitabire bucye cyane.

Iki gitaramo cyagombaga gutangira ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, mu masaha ya saa sita ibyuma byari byageze kuri Main Auditorium  iri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yakira abantu barenga 3 500 yabereyemo iki gitaramo.

Saa moya zishyira saa mbiri nta bantu 10 bari banjiye ahari kubera igitaramo ku buryo abantu nka 15 bari hanze bijujutiraga kuba amasaha yarenze igitaramo kitari cyaba, yewe bamwe mu bari aho bavugaga ko batari bwishyure ahubwo ko abateguye iki gitaramo barabura abantu bakagera aho bakababwira ngo binjirire ubuntu.

Saa 11: 35 z’umugoroba ni bwo umuhanzi wa mbere ukizamuka yari ageze ku rubyiniro. Sengabo Bosco uzwi nka Fatakumavuta ni we wayoboye iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu babarirwa kuri 60 mu cyumba cyakira abagera ku 3 500.

Nkuko bamwe bari babivuze igitaramo kitari cyatangira,  Saa 12:05 ni bwo The Mane yemereye abantu bose bari bagahaze hanze binjira ku buntu, ariko ibi nta kintu byahinduyeho kuko iki cyumba cyakomeje kwambara ubusa. Saa 12:12 mu gicuku ni bwo Marina yanjiye ku rubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo ze.

Saa 12:40 ni bwo Queen Cha yageze ku rubyiniro yinjirira mu ndirimbo ‘Umwe rukumbi’ akomereza kuri ‘Kizimyamwoto’ na ‘The winner’, mu gihe  Saa Saba Safi Madiba waririmbiye muri iki cyumba bwa mbere agitangira umuziki ndetse akanahahurira n’abakunzi ba muzika benshi  yinjiye ku rubyiniro aririmbira abantu bacye cyane bari baje mu gitaramo yifuzaga kongera guhiramo n’abantu benshi ariko bikarangira bitagenze uko yabyifuzaga.

Muri iki gitaramo cyasojwe saa saba z’ijoro, itangazamakuru ryakumiwe ku buryo bukabije, umunyamakuru wa Teradignews wari uhari , yerekanye ikarita y’akazi ngo yinjire baramwangira bimusaba ko yishyura bamuha itike abona kugera aho igitaramo cyabere.

Ubusanzwe mu mujyi wa huye ni hamwe mu duce tubamo abantu bakunda imyidagaduro cyane ariko batirekura ngo babigaragaze , by’umwihariko muri Kaminuza y’ U Rwanda ishami rya Huye himuriwe abanyeshuri bagera ku 5 000  baturutse mu mashami atandukanye y’iyi Kaminuza, byari byitezwe ko iki gitaramo kiritabirwa cyane.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, twagerageje kuvugana na Bad rama uyobora The Mane ariko ntibyadukundira, ariko kandi mu nzira iyo wageragezaga kubaza abantu impamvu batagiye mu gitaramo rukumbi cyari cyabereye mu mujyi wa Huye, batangaga ibisubizo bigaragaza ko batazi cyangwa badakunda aba bahanzi kuko bavugaga bati iyo aba ari uyu nari kujyayo.

Aba bahanzi n’ubwo batabonye abantu benshi i Huye ntibacitse intege kuko bahise bakomereza kuri stade ya Nyamagabe aho bagomba gutaramira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo.

Bataramiye abantu mbarwa
Queen Cha ni uko yari yaje yiteguye abanye-Huye
Aba batashye nibo bari bitabiriye igitaramo
Safi watangiriye urugendo rwa muzika i Huye ni aba yataramiye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger