Amakuru

Huye: Nyobozi y’akarere yegujwe, i Nyaruguru Visi-Mayor aregura

Inama njyanama y’akarere ka Huye yeguje ku mirimo uwari umuyobozi w’aka karere bwana Kayiranga Muzuka Eugene n’abari bamwungirije, i Nyaruguru, Antoine Busizi wari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu yegura ku mpamvu ze bwite.

Nyobozi ya Huye yegujwe nyuma y’inama idasanzwe yahuje abajyanama b’akarere yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane yigaga ku mikorere ya nyobozi y’akarere.

Nyuma yo gusuzuma bagasanga imikorere y’abayobozi idahwitse, abagize njyanama y’akarere bahisemo kuyihagarika ku mirimo nk’uko Perezida wa Njyanama ya Huye, Jean Chrisostome Ngabitsinze yabitangaje.

Yagize ati”cyatumye umwanzuro ufatwa ni raporo y’Umugenzuzi w’imari ya leta ku mishinga myinshi igaragara ko yagiye ikorwa nabi ikagenda yagirika n’amasezerano atagenda neza kandi hashize igihe tubabwira ko bagomba kunoza ibyo bintu. ”

Yakomeje avuga ko aba bayobozi mbere yo kubeguza babahaye kwisobanuro bikananirana kugeza ubwo Njyanama isanze ari ngombwa kubatera ikizere.

Mu bayobozi begujwe harimo Kayiranga Muzuka Eugene wari Mayor, Mutwarasibo Cyprien wari umwungirije ushinzwe ubukungu n’uwari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Niwemugeni Christine banze kwisobanura imbere ya njyanama y’akarere.

Uyu munsi kandi, uwari umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Antoine Busizi na we yandikiye Njyanama y’aka karere asaba kwegura ku mpamvu ze bwite.

Aba bayobozi ba Huye na Nyaruguru baje bakurikira abo mu Ruhango, Nyabihu, Gicumbi, Rusizi, Bugesera na Nyagatare baherutse kuva ku mirimo yabo mu gihe kitarenze amezi abiri ashize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger