Huye: Mu irushanwa Amashuri Kagame Cup ibikombe byabonye ba nyirabyo
Muri wikendi irangiye mu Karere ka Huye habereye imikino isoza amarushanwa y’ibigo by’amashuri mu Kiciro Kisumbuye(advanced Level) ryitwaAmashuri Kagame Cup. iyo mikino yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi no ku Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023. Iyo mikino ikaba yarabereye kuri Sitade ya Huye, Petit Seminaire Virgo Fidelis no muri GSOB Indatwa n’Inkesha no muri IPRC Huye. Muri ayo marushanwa hakinwe umupira w’Amaguru(Football) mu bahungu, Volleyball, Basketball na Handball mu bakobwa n’abahungu, Netball ,Rugby n’Athletisme.
Iryo rushanwa rikaba ryarashojwe ku cyumweru maze hahembwa amakipe yitwaye neza. Mu Mukino w’Intoki uzwi ku izina rya Basketball ikipe ya Ecole Ste Bernadette de Kamonyi yatwaye igikombe itsinze Lycee de Kigali mu bakobwa ndetse no mu bahungu itwara igikombe GS Marie Reine de Rwaza.
Mu mukino w’Intoki wa Volleyball mu bahungu GS Saint Joseph de Kabgayi yatwaye igikombe itsinze Petit Seminaire Virgo Fidelis ku maseti 3 ku busa. naho mu bakobwa GS S aint Aloys yatwaye igikombe itsinze IPRC Kigali. mu mukino wa handball mu bahungu ADEGI Gituza yishubije igikombe imaze gutsinda ES Kigoma ibitego 33 kuri 30 noneho mu bakobwa Kiziguro Secondary School nayo yisubiza igikombe itsinze ISF Nyamasheke ku bitego 32 kuri 26.
Mu mukino w’Amaboko ukinirwa ku mucanga(Beach Volleyball) mu bakobwa IPRC Kigali yatwaye igikombe itsinze GS Kaduha amaseti 2 ku busa naho mu bahungu College du Christ Roi nayo yatwaye igikombe itsinze seti 2 kuri 1 ya GS Philippe Neri. Mu mupira w’amaguru igikombe cyatwawe na ECOSSE Musambira yatsinze penaliti 4 kuri 2 College Saint George Fox y’i Kagarama nyuma y’uko umukino wose warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku bundi. Muri Netball igikombe cyatwawe na GS Gahini itsinze Ecole de Science de Musanze naho muri Rugby igikombe gitwaarwa na Gitisi TSS ihigitse ES Bugarama.