Huye: Kiliziya Gatolika y’ u Rwanda yizihije Yubile y’ imyaka 25 y’Inkoramutika z’ Ukaristiya
Mu Murenge wa Ngoma w’ Akarere ka Huye ejo ku wa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2023 kuri Katedarali ya Butare habereye igitambo cya misa cyatuwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare Nyiricyubahiro Musenyeri Philip Rukamba mu muhango wo hizihizwa Yubile y’ Imyaka 25 Umuryango w’ Inkoramutima z’ Ukarisitiya uvuguruwe mu Rwanda.
Yubile y’ Inkoramutima z’ Ukarisitiya yizihirijwe hano i Butare yari yitabiriwe na Frere Bukuru Juvenal wo mu muryango wa Bene Paul ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ari nawe wavuguruye uyu muryango kuva mu 1998 ubwo yari umunyeshuri mu Rwanda. Umuryango w’inkoramutima z’Ukaristiya ni umuryango uha ugizwe n’abana n’urubyiruko rufite hagati y’ imyaka 5 na 25 kuko abayirengeje bibumbira mu Runana mpuzamahanga rw’isengesho rya Papa.
Muri uyu muhango Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo Rukamba yageneye ubutumwa Inkoramutima z’ Ukarisitiya agira ati: “Nta kinanira Imana. Uyu muryango watangiye ari akabuto gato ariko ukaba umaze gukura bivuze ko ka kabuto keze imbuto.” Yabibukije inshingano n’intego z’umuryango ari zo: ivanjili, ukaristiya n’ubutumwa. Yagize ati: “Ikintu cyatumye dushaka cyane uyu muryango ni uko ujyanye n’Ukaristiya.
Yakomeje avuga ati: “Ukaristiya tuyihabwa buri munsi kandi ikatwigisha guca bugufi, ikanatwigisha no kuzuzanya; ni ukuvuga urukundo rw’uzuzanya. Ukaristiya ituma haba ubumwe abantu bakagira urukundo rwa kiriziya.” Yakomeje abashishikariza gukunda ukaristiya bikubiye mu kurushaho kwegera Imana n’umutima ufite isuku, gukunda ubumwe mu bantu, gufashanya mbese kuba ingirakamaro mu bandi.
Yavuze ko: “Gukunda umubyeyi Bikiramariya ari ingenzi kuko utashobora gukunda Yezu udakunda Bikiramariya.” Asoza abasaba gukunda ishapule no kwiyoroshya. Mu ijambo rya Musenyeri Rukamba yavuze ko abenshi mu Nkoramutima ari abana bityo abasaba ko bagomba gukomera ku byo bigira mu muryango maze bagakomeza bakishimira kuba muri kiriziya bafite urukundo rwuzuye rutaryarya. Yashoje abasaba guhorana umutima ukunda ibyo barimo kuko nibabikunda bazaba ari abakristu beza.