Amakuru

Huye: Ikinamico Hate Radio yerekanywe muri Auditorium

None ku wa 04/Mata/2023 mu nzu Mberabyombi Grand Auditorium ya Kamunuza y’ u Rwanda i Huye habereye igikorwa cyo kwerekana Ikinamico  yitwa  Hate Radio igaragaza imikorere ya Radio rutwitsi RTLM(Radio Television Lible de Mille Collines) yashishikarije kwanga abatutsi no kubakorera Genocide hagamijwe kwigisha amateka ya Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 no kurwanya imvugo zibiba urwango n’ amacakubiri.

Ni igikorwa cyagombaga gutangira ku isaha ya saa kumi z’ umugoroba ku isaha yo mu Rwanda(16:00) ariko cyaje gutindaho gato kuko cyatangiye ku isaha ya 16:18 ni igikorwa cyateguwe na Minubumwe ku bufatanye n’Itsinda ry’ Abadage IIPM hamwe na Itsinda ry’ Abanyarwanda Isaano rihagarariwe na Ntarindwa Diogène.

Ni ikinamico yarangiye saa Kumi n’ ebyiri z’ umugoroba(18:00) maze hakurikiraho kuganirizwa n’ abakinnyi ndetse n’urubuga rw’ ibitekerezo. Iyi filimi yakinnywemo na Ntarindwa Diogène uzwi ku izina ry’ Atome, Sebastian Foucault, Bwanga Pilipili na Eric Ngangare.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe na Mayor w’ Akarere ka Huye Ange Sebutege na Evode  Kazasomako  Ushinzwe kugenzura uruhare rw’ abaturage muri Minisiteri y’ Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’ inshingano mboneragihugu(Minubumwe), abakozi ba Kaminuza y’ u Rwanda n’ aba IPRC Huye, abanyeshuri bo muri IPRC Huye ndetse n’ urubyiruko n’ abaturage b’ Akarere ka Huye.

Ni igikorwa giteganyijwe kubera mu Karere ka Huye mu gihe k’iminsi ibiri kuko no ku munsi w’ ejo tariki ya 05/Mata/ 2023 ku masaha nkayo byabereyeho uyu munsi biteganyijwe nanone kubera mu Nzu Mberabyombi ya Kaminuza y’ U Rwanda(Grande Auditorium).

Mu ijambo ry’ intumwa  yari ihagarariye Minubumwe Evode Kazasomako  Ushinzwe kugenzura uruhare rw’ abaturage muri Minubumwe yavuze ko iyi kinamico yateguwe mu rwego rwo kwibuka amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ya Genocide yakorewe abatutsi asaba urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide ku mbuga nkoranyambaga.

Evode Kazasomako

Mu ijambo Mayor w’ Akarere ka Huye yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa. Ashimira Minubumwe yateguye kwerekana iyi filimi mu Karere ka Huye mu gihe mu Rwanda harimo gutegurwa icyumweru cyo Kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 29 kizatangira ku wa Gatanu tariki ya 7/ Mata/2023.

Yavuze ko iyi kinamico itanga isomo ryo kurwanya imvugo z’ urwango  ndetse no kwirinda no kurwanya abakoresha imvugo zibiba urwango bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Yavuze ko urubyiruko rugomba kubihagurukira rukabirwanya rwivuye inyuma.

Mayor w’Akarere ka Huye n’ abanyacyubahiro bari bahari

Twitter
WhatsApp
FbMessenger