AmakuruAmakuru ashushye

Huye : Hongeye kurasirwa abajura babiri barapfa

Mu Kagari ka Sovu mu murenge wa Huye ho mu karere ka Huye ni mu ntara y’Amajyepfo abajura bitwaje intwaro gakondo bari bagiye kwiba amatiyo atwara amazi bakaguwe n’abashinzwe umutekano bashaka kubarwanya hitabazwa imbunda babiri bararaswa bahita bapfa.

Ubu bushyamirane bwatumye havuga amasasu ndetse babiri bakahasiga ubuzima byabaye mu masaha ya Saa yine z’ijoro  ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya31 Nyakanga 2018.

Bibaye kandi nta cyumweru gishize muri aka karere hongeye kurasirwa abajura kuko na tariki ya 27 Nyakanga 2018 nabwo abajura bitwaje intwara gakondo bashatse kwiba  mu Kagari ka Shyembe aho Abashinwa bari kubaka umuhanda Huye-Nyamagabe; icyo gihe batemye abazamu batatu bari baharinze ariko inzego z’umutekano ziratabara zirasamo babiri barapfa nyuma y’uko bashatse kuzirwanya. Ubwo ni ukuvuga ko mu minsi 4 gusa hamaze kuraswa abantu bane bagahita bapfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko abo bajura barashwe bashaka kurwanya inzego z’umutekano.

Ati “Ni babiri barashwe barapfa, bari bitwaje imihoro n’amashoka baje kwiba, inzego z’umutekano zirahagaboka bashaka kuzirwanya”.

Hashize iminsi abajura bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro batera abaturage hirya no hino mu gihugu bakabiba imitungo yabo rimwe na rimwe bagasiga banabatemye.

Polisi y’Igihugu ishishikariza abaturage kwicungira umutekano no gutanga amakuru kugira ngo ibyaha nk’ibyo bukumirwe bitaraba.

Biteganyijwe ko saa tatu Polisi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bagiye kugirana inama n’abaturage mu Murenge wa Sovu babahumuriza kandi babashishikariza gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano.

Aba bajura bari bari kugerageza kwiba impombo zitwara amazi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger