Huye: Hari gutegurwa Marathon izahuza abakinnyi barenga ibihumbi 3000
Ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo, ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF” ndetse na Cercle Sportif de Butare ( CSB ) n’Akarere ka Huye barimo gutegura isiganwa ryo kwiruka ku maguru “Huye Half Marathon 2020” rizaba ku nshuro ya mbere tariki 18 Mutarama 2020.
Cercle Sportif de Butare (CSB) ivuga ko mu bazitabira iri rushanwa barimo ababigize umwuga n’abazakina mu rwego rwo kwishimisha.
Ababigize umwuga bazakina igice cya marathon (Half Marathon) kingana na kilometero 21.098 (21.098 Km) n’aho abazakina bishimisha bazakora urugendo rwa kilometero hagati y’eshanu n’icumi (5-10Km).
Mbere yo gutangira ‘Huye Half Marathon 2020,’ hari ibindi bikorwa bya siporo byateguwe birimo imikino itandukanye nka Volleyball, Basketball, Sitting Volleyball no koga.
Iyi mikino izahuza abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Mujyi wa Huye ndetse n’amakipe y’impunzi za Kigeme na Mugombwa.
Iriya mikino biteganyijwe ko izabera i Huye taliki 11 na 12 Mutarama 2020, ibere muri Groupe Scolaire Officiel de Butare, GS Gatagara na IPRC Huye.
Abazitabira ariya marushanw bakoresha inzira zikurikira: imbere y’inzu mberabyombi-Imbere y’Ibiro by’Akarere-Haruguru ya Ecole Sociale-Hotel Galileo-Petit-Seminaire Karubanda Urwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma-Centre de Sante ya Police-Gukomeza ku rya gatatu- Kumanuka ku rya mbere-Umuhanda wa Kaburimbo- Ecole Primaire Ngoma-Ishuri New Vision-Imbere y’ikibuga cy’indege-Iposita ya Butare-RRA-Ku isoko-Mu Cyarabu, ugakomeza uzenguruka ibice bigize umujyi wa Huye- ukazenguruka muri stade ugasoreza imbere ya Tribune d’Honneur.
Huye Half-Marathon igiye kuba ku nshuro ya mbere, ariko izakomeza ibe ngaruka mwaka.
Muri Volleyball y’abakobwa harimo amatsinda abiri (A,B). Itsinda rya mbere ririmo; UR,ENDP na Kigeme B, n’aho itsinda rya kabiri ririmo: IPRC, GSOB na Regina Pacis.
Mu mukino wo koga hazahatana abakinnyi bazava muri GSOB, UR na IPRC aho buri kipe izajya itanga abakobwa batatu n’abahungu batatu.
Muri Sitting Volleyball hazaba harimo amakipe ya UR, GS Gatagara na Gisagara Team.