Amakuru

Huye: Gitifu w’ Umurenge afunzwe ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’ abantu batandatu

Ku wa 25 Mata 2028 Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Gitifu w’ Umurenge wa Maraba mu Karere ka Huye rumukurikiranyeho icyaha cy’ Ubwicanyi budaturutse ku bushake no gukoresha ububasha  ahabwa n’ amategeko.

Gitifu w’ Umurenge wa Maraba Jacqueline Uwamariya yafatanywe na Rtd Major Paul Katabarwa, Maniriho Protais, Uwamariya Jacqueline, Nkurunziza Gilbert, Hakizimana Eric, Nshimiyimana Faustin, Iyakaremye Liberate, Uwimana Moussa, Ndacyayisenga Emmanuel na Matebuka Jean.

Nk’ uko Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yabitangaje  yavuze ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge yatawe muri yombi ari kumwe n’ abo bantu tuvuze hejuru bakurikiranyweho icyaha cy’ Ubwicanyi budaturutse ku bushake no gukoresha ububasha  ahabwa n’ amategeko no gucukura amabuye y’ agaciro bidafitiwe uruhushya.

Iryo tabwa muri yombi ribaye nyuma y’ aho ku wa 19 Mata 2023 abantu batandatu barimo abanyeshuri batandatu bigaga mu Rwunge rw’ amashuri rwa Kinazi n’ abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe cy’ amabuye y’ agaciro cya Rtd. Major Paul Katabarwa barimo gucukura maze hagakorwa ubutabazi bwo kubakuraho ubutaka bwabaguyeho ariko bikanga bikagorana kuko ubutaka bwakomezaga kugenda buriduka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger