Amakuru

Huye: Bane baguye mu mpanuka abandi barakomereka

Imodoka ya Bus Yutong ya Sositeye itwara abagenzi ya Horizon yakoze impanuka abantu bane bahita bapfa abandi batatu barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024 mu karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Matyazo, Umudugudu wa Kabeza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko imodoka yari yerekeje Huye ahari kubera igikorwa cyo kwamamaza yataye umuhanda igonga abanyamaguru ibasanze mu kayira kabagenewe.

Ati “Ntituramenya icyateye iyi mpanuka kuko turacyakora iperereza, kugira ngo hamenyekane impamvu uyu mushoferi yatumye atubahiriza kugenda neza uko bikwiye mu muhanda”.

Iyi mpanuka ikimara kuba umushoferi yahise atoroka ubu inzego z’umutekano zikaba zikiri ku mushakisha.

Imirambo y’abaguye muri iyi mpanuka n’abakomeretse bose boherejwe ku bitaro bya CHUB kugira ngo ikorerwe isuzuma ndetse n’inkomere zitabweho.

ACP Rutikanga yongeye kwibutsa abantu bose n’abatwara ibinyabizi ko muri ibi bihe byo kwamamaza abakandida bakwiye kujya bagenda mu muhanda neza bubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ati “Inzego z’umutekano zirakora inshingano zazo uko bikwiye ariko uruhare rw’umuturage ndetse n’abashoferi narwo ni ngombwa kugira ngo umutekano ugerweho uko bikwiye ndetse hirindwe n’impanuka”.

Polisi yihanganishije imiryango y’ababuze ababo muri iyi mpanuka kandi yifuriza gukira vuba abayikomerekeyemo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger