Humble Jizzo ubu ntakibarizwa k’ubutaka bw’Urwanda
Mu minsi yashize nibwo twabagejejeho inkuru yavugaga ko Humble Jizzo yamaze gusezera kubafana be ndetse abizeza ko azagaruka vuba kubera ko yari yamaze kubona ibyangombwa byose bimwemerera kujya muri Amerika, ubu uyu musore wo muri Urban Boys yamaze guhaguruka i Kigali.
Akenshi Humble Jizzo y’umvikanye avuga ko azaba agiye muri Amerika i New York kubera impamvu z’umugore we ikindi kandi umugore we nawe yavugaga ko akumbuye iwabo dore ko umufasha wa Humble akomoka muri Amerika.
Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, Humble Jizzo yabwiye itangazamakuru ko ajyanywe n’impamvu ebyiri, iya mbere ngo ni uko aherekeje umufasha we ugiye kwibaruka umwana wabo w’umukobwa, icya kabiri ni uko agiye guhura n’umuryango w’umufasha we cyane ko n’igihe umugore we amaze mu Rwanda yagize amahirwe yo guhura n’umuryango wa Humble Jizzo.
Humble Jizzo wamaze kwerekeza muri Amerika, azahamara igihe kingana n’ukwezi n’igice , Humble kandi yamaze impungenge abakunzi ba Urban Boys bavugaga ko iri tsinda ryaba rigeze mu marembera nyuma y’uko Safi arivuyemo ndetse na Humble akaba agiye hanze y’igihugu, maze Humble avuga ko Urban Boys ihari ikaba igizwe nawe ndetse na Nizzo , akomeza avuga ko ibintu byose yari gukora muri ukwo kwezi n’igice agiye kumara irwotamasimbi yabikoze, akazi kose akaba agasigiye mugenzi we Nizzo.
Humble Jizzo yatangaje ko ubu yerekeje muri Washington icyakora mbere yo kugerayo azabanza amare iminsi ibiri i New York kuko yumva afite amatsiko yo kubona uyu mujyi atari yakandagiramo na rimwe.
Humble Jizzo na Amy Blauman bamaranye imyaka itatu bakundana. Uyu mukobwa yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2014 ubwo yakoraga ubushakashatsi ku byo yize mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, yatangiye akorera cyane mu Mujyi wa Rusizi ari naho yamenyaniye na Humble Jizzo ubwo Urban Boyz yari yagiye kuririmbirayo muri Primus Guma Guma Super Star.
Inkuru bijyanye: https://teradignews.rw/2017/12/14/humble-jizzo-yasezeye-abafana-anabizeza-ko-azagaruka-vuba/