Amakuru ashushyeImyidagaduro

Huddah Monroe yishongoye kuri Zari nyuma yo kumenyekana kw’inkuru y’umwana Diamond yabyaye mu gasozi

Kuwa kabiri 19 Nzeri 2017, Diamond mu kiganiro yagiriye kuri Cloud Fm yemeye ko yabayaranye umwana na Hamisa Mobetto. Nyuma y’iyi nkuru hakurikiye amagambo menshi ndetse na Huddah Monroe aza kugira icyo abwira Zari wari ubabajwe no gucibwa inyuma.

Huddah Monroe umaze kumenyekana mu karere ni umwe mu bafashe iya mbere ajya kwishongora kuri Zari ubwo hamaraga gusakara inkuru y’uko umugabo we ‘Diamond Platnumz’ yamuciye inyuma akabyarana  n’umunyamideli uzwi cyane muri Tanzaniya witwa Hamisa Mobetto.

Huddah wigeze no kwigamba kuryamana na Diamond Platnumz inshuro zirenze imwe, mu magambo y’ubwishongozi yanditse ku rubuga rwa Snapchat yavuze ko Zari agomba kwitonda kuko umugabo we amusangiye n’abakobwa benshi.

Ati”Umugabo n’uwawe igihe muri kumwe mu nzu naho naza hanze azaba yabaye uwacu twese turamusangira da… ashyiraho utuntu duseka[emoji].”

Uyu mukobwa yanditse ibi ariko nyuma y’igihe gito Zari agaragaje ko ibyo umugabo we yakoze ntacyo bimubwiye, yavuze ko atazajya amugendana mu gikapu kugira ngo atamuca inyuma. Zari yatangaje  ko yababaye gusa yemeza ko impamvu yacecetse akabirenza ingohe ariko uko afite abana yabyaranye na Diamond agomba kwitaho kurusha kuvuga cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu itangzamakuru.

Zari yongeye gushimangira ko iyo umuntu akoze ikosa ariwe rigiraho ingaruka kandi akaba ariwe rikomeza gukomeretsa no kwangiriza izina kurusha uwo yarikoreye.

Hamisa Mobetto wabyaranye umwana na Diamond Platnumz , ari mu banyamideli bakomeye muri Tanzania ndetse isura ye igaragara muri nyinshi mu ndirimbo zakunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba zirimo n’iya Diamond na Rayvanny basubiyemo bise Salome  .

Incamake kuri Huddah Monroe wahaye urwamenyo Zari

Huddah Monroe [Alhuda Njoroge] ni umwe mu bakobwa bakurikirwa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga . Yatangiye kumenyekana cyane muri 2014 ubwo yitabiraga amarushanwa ya Big Brother Africa yabereye muri Africa yepfo.

Uyu munyakenyakazi  ni umwe mu bakobwa badasiba mu itangazamakuru ndetse akavugisha imbaga umunsi ku wundi kubera amafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’uburyo adatinya gushishikariza abakobwa bagenzi be bafite ubwiza kumenya ubwenge bagatanga imibiri yabo ku bagabo[bagatangira kujya bakora ibikorwa by’ubusambanyi bashaka amafaranga]  n’abasore ubundi ifaranga rikisuka.

Related image
Huddah Monroe yishongoye kuri Zari

Huddah Monroe w’imyaka 25 yavukiye mu burasirazuba bwa  Nairobi aza gukurira mu gace k’amajyaruguru ya Nairobi , uyu mukobwa uri mubibitseho agafaranga gafatika muri Kenya yaje kubura se umubyara  igihe yari muto cyane ndetse hadaciye kabiri se yitabye Imana, nyina aza gushaka undi mugabo.

Uyu mukobwa yageze igihe atangira ishuri nk’abandi bana gusa kubera kutitabira ku ishuri asiba ubutitsa aza kwirukanwa , kubera ibibazo no kubana n’umugabo utari se ndetse n’abavandimwe batamukunda byatumaga yiga nabi ndetse bimuviramo kwiga mu mashuri mesnhi atandukanye.

Nyuma kurangiza amashuri yisumbuye yize muri kaminuza ibijyanye na mudasobwa gusa kurubu sibyo ashyizeho umutima ahubwo yahisemo kwerekana imideli no gukorana n’abahanzi agaragara mu ndirimbo zabo.

Huddah Monroe
amagambo Huddah  yanditse yigamba kuri Zari

Huddah Monroe

Image result for diamond platnumz 2017
Zari na Diamond
Related image
Hamisa Mobetto na Diamond Platnumz babyaranye

Inkuru bijyanye: Kera kabaye Diamond yemeye ko umwana wa Hamisa bamubyaranye, avuga impamvu yabyitarutsaga

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger