Hoteli ebyiri zikomeye I Kigali zigiye gutezwa cyamunara
Niba utembera mu mujyi wa Kigali ndizera ko uzi hoteli yitwa The Mirror Hotel iherereye i Remera muri metero 20 uvuye kuri rond-point yo ku Gisimenti, ku muhanda ujya i Remera mu Giporoso, ndetse na Portofino Hotel iri i Nyarutarama muri uyu Mujyi .
Izo hoteli nagarutseho haruguru zashyizwe mu cyamunara kugira ngo hishyurwe umwenda ba nyirazo babereyemo banki.
Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD) yatangaje mu ruhame ko Hoteli ebyiri z’i Kigali zashyizwe mu cyamunara, bigakekwa ko imwe mu mpamvu yo kuzigurisha mu cyamunara yaba ari ingaruka imikorere y’amahoteli yagizweho n’icyorezo cya COVID-19.
Itangazo riteza cyamunara izo Hoteli rivuga ko cyamunara izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga guhera tariki 09 Kanama 2021 kugeza tariki 16 Kanama 2021.
The Mirror Hotel iri ku rwego rw’inyenyeri enye, bivuga ko izagurishwa ku wa 16 Kanama 2021, ikaba ifite agaciro kari ku isoko ka miliyari 3.9 Frw.
Uwifuza kugura iyi hoteli muri cyamunara asabwa kuzatanga ingwate ingana na 5%. Ni ukuvuga miliyoni 198 Frw.
Portofino Hotel iherereye i Nyarutarama, ibereyemo umwenda Banque de l’Afrique de l’Est et de l’Afrique Australe pour le Commerce et le Développement (Banque de la ZEP) ndetse na Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere , BRD.
Mu gihe benshi bakeka ko uyu mwenda waba waratinze kwishyurwa bitewe na COVID19 , Urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo ruza imbere mu nzego zashegeshwe cyane na COVID-19 bitewe n’uko serivisi zo kwakira abantu zagiye zifungwa kenshi ndetse na ba mukerarugendo n’abitabira inama ziba imbonankubone baragabanyuka.
Mu rwego rwo kuzahura amahoteli n’ubukerarugendo kimwe n’izindi nzego zazahajwe n’iki cyorezo, Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega cyatangiranye na miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda, kuri ubu kikaba kigeze kuri miliyari zisaga 350 Frw.
Hejuru ya 50% y’icyo kigega yagenewe kuzahura urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo rugikomeje guhura n’ingorane zo kubura abakiliya muri iki gihe COVID-19 ikomeje gukaza umurego no kwihinduranya ku Isi yose.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452