IyobokamanaPolitiki

Hongria: Uruzinduko rwa Papa Francisco muri Hongiriya rwari rugamije iki?

None kuri iki cyumweru tariki ya 30 Mata 2023 Papa Francisco Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yose yaturiye igitambo cy’ Ukaristiya Budapest mu Murwa Mukuru wa Hongiriya asoza uruzinduko rw’ iminsi itatu yagiriraga muri icyo gihugu kuko yahageze ku wa 28 Mata 2023.

Icyo gitambo cy’ ukaristiya cyitabiriwe n’ imbaga y’ abakiristu baturutse impande zose z’ icyo gihugu kikaba kandi cyanitabiriwe na Perezida wa Hongiriya Kateline Novak na Minisitiri w’ Intebe Viktor Orban.

Muri urwo ruzinduko Papa Francis yahamagariye Abanyahongiriya kwibuka no kwakira impunzi zihunze zivuye muri Ukraine ndetse n’impunzi zituruka mu burasirazuba bwo hagati n’ Afurika muri rusange zibasha kugera ku nkombe z’Uburayi.

Kuko Abanyaburayi batigeze bashaka kugirira neza cyangwa ngo bakire abimukira bava muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati, ahubwo baba bashishikajwe no kwakira abanya Ukraine bakuwe mu byabo n’ibitero by’Uburusiya.

Amakuru dukesha Ijwi ry’ Amerika agaragaza ko muri icyo gitambo cy’ Ukaristiya Papa Francisco yatuye none yahamagariye Abihayimana n’ Abalayiki  gukingura imiryango maze bagafasha igihugu cyabo cya Hongiriya mu gukurikira inzira y’ amahoro bimika ubuvandimwe.

Muri uru ruzinduko Papa Francis yakoreraga muri Hongiriya yagiranye ikiganiro kihariye na Perezida na Minisitiri w’ Intebe ba Hongiriya kirebana no kureka abimukira baturuka muri Afurika no mu burasirazuba bw’ Isi. Yabonanye kandi n’ abakene ndetse n’ impunzi z’ Abanya ukraine, abonana n’ Abihayimana urubyiruko ndetse n’ abakirisitu bo muri icyo gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger