AmakuruAmakuru ashushye

Hon Tito Rutaremara yavuze icyaricyatumye ava kuri Twitter nicyatumye ayigarukaho

Umwe mu Banyapolitiki bazwi mu Rwanda, Hon Tito Ruteremara wanabaye n’Umuvunyi mukuru akaba azwi no mu gutanga inama zifasha abakiri bato mu zibafasha gukunda igihugu , yagarutse k’urubuiga rwa Twitter nyuma y’igihe kirekire ayivuyeho kubera ko ngo icyo gihe yasanze ‘bahatukanira.’

Hon Rutaremara  yagarutse kuri uru.rubuga nyuma yicyo gihe cyose avuga ko Isi ariho igana,

Yagize ati “ Kera nigeze kuyijyaho igitangira ariko nyuma mpava kubera ko ari ahantu ho gutukana, ndabireka. Ubu ariko ubanza ari ho isi igeze.”

Hon Tito Rutaremara avuga ko yatangiye akurikira (Following) Perezida wa Repubulika Paul Kagame ariko ko ateganya no gukukira abandi batandukanye.

Tito Rutaremera usanzwe ari Umuyobozi w’Inama ngishwanama y’Inararibonye z’u Rwanda avuga ko we ubwe ari we uzajya yishyirira amakuru kuri Twitter cyane ko atarnasaza nkuko abivuga.

Ikindi wamenya kuri we ni uko ntazindi mbuga nkoranyambaga akoresha uretse Whatsapp kuri ubu hiyongereyeho na Twitter agarutseho.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger