Holland: Umuhanzi Jacques Serugo uririmba Gospel vuba aha arasohora indirimbo idasanzwe yise “Ntirugereranywa”
Umuhanzi ukiri muto witwa Jacques Serugo kuri ubu wibera mu gihugu cy’Ubuholandi hariya ku mugabane w’iburayi ku mpamvu za masomo aho yiga mu ishami rya logistics ngo nubwo kwinjira neza mu muziki byamugoye ariko mu buzima bwe akunda kuvuga ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’imana mu ndirimbo arinayo mpamvu vuba aha ashyira hanze indirimbo yiwe nshya yise “Ntirugereranywa” yaririmbye arikumwe na mugenzi we Frank .ni mu kiganiro kirambuye yagiranye na Teradignews aho yakomeje avugako umuziki yawinjiyemo neza mu mwaka wa 2016 neza kuko mbere yaho yandikaga indirimbo ariko aza kubihagarika.
Uyu musore ukiri ingimbi kuri iyi nshuro indirimbo yiwe nshya ateganya gusohora audio yayo mu minsi ya vuba yakozwe na producer Nicholas ukorera muri studio ya Day star Records,ngo zimwe mu mbongamizi yahuye nazo ubwo yatangiraga umuziki ngo ni igihe yakoraga indirimbo ikamara igihe muri studio ngo yajya kuyireba agasanga atarayikora ngo sinibyo gusa yanakoranye indirimbo na Producer igiye kurangira ahita amufunga kuri telefone ngo yamuhamagara akanga gufata telefone yamwandikira kuri whatsapp ntayisome kandi yari yamwishyuye ngo bityo rero yaje kwirengagiza ibyo byose agaruka neza mu muziki mu 2016.
Jacques wasabye itangazamakuru muri rusange ndetse n’Abanyarwanda gukomeza guteza imbere umuziki nyarwanda by’umwihariko Gospel bagakina indirimbo zabo cyane kuma Radiyo ndetse asaba n’abanyarwanda muri rusange bakarushaho gukunda umuziki wabo kuko iyo bitabaho nibyo bamaze gukora ntibyari kuba biri ku rwego biriho kuri ubu kuko nubwo abenshi batabizi Abanyarwanda bakora gospel ariko baba hanze burya naho baba bakunzwe rero nibakomeza gusenyera umugozi umwe yizeye ko bizarenga imbibi bigafata urundi rwego ugereranyije nubu.
KANDA HANO WUMVE AGACE K’INDIRIMBO “NTIRUGERERANYWA” YA JACQUES SERUGO Ft FRANK ATEGANYA GUSHYIRA HANZE MU MINSI YA VUBA
https://youtu.be/XiY8vk7hptw