AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Hiyambajwe za Penaliti ngo haboneke usezerera undi hagati ya Espagne n’Uburusiya

Ikipe y’igihugu y’Uburusiya ikatishije ticket ya 1/4 cy’irangiza k’imikino y’igikombe cy’isi ikomeje kubera muri iki gihugu, isezereye ikipe y’igihugu ya Espagne kuri Penaliti 4-3, nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Espagne ni yo yafunguye amazamu mbere ibifashijwemo na Sergei Ignashevich witsinze ku munota wa 12 w’umukino, arwana no kugira ngo Sergio Ramos adatsinda igitego ku mupira wari uturutse kuri koruneri yari itewe na Isco.

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Artem Dzyuba ku munota wa 41 w’umukino, nyuma y’uko Gerard Pique yari amaze gukora umupira n’amaboko, umusifuzi akemeza ko ari Penaliti y’Abarusiya.

Amakipe yombi yasubiye kuruhuka anganya 1-1.

Espagne nk’uko yari yatangiye igice cya mbere yima Abarusiya umupira, ni na ko yagarutse mu gice cya kabiri cy’umukino.

Muri rusange abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Espagne bakoze ibishoboka byose ngo babone igitego, umutoza Fernando Hierro akora impinduka zishoboka, gusa Abarusiya bakomeza kurwana ku izamu ryabo kugeza iminota 90 y’umukino irangiye.

Iminota 30 y’inyongera yashyizweho na yo nta tandukaniro yigeze igaragaza.

Espagne yakomeje kwataka cyane, Abarusiya na bo barinda izamu, bakataka banyuze ku ma Contre-Attaques mu gihe babaga babonye imipira mike, gusa nta masegonda yacagamo Espagne itabambuye umupira.

Iminota 120 yose y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 1-1, biba ngombwa ko hiyambazwa za Penaliti.

Espagne yinjije penaliti eshatu, ihusha ebyiri. Andres Iniesta, Gerard Pique na Sergio Ramos binjije penaliti zabo, mu gihe Koke na Iago Aspas bazihushije.

Abarusiya bo binjije penaliti zose 4 bateye: Smolov, Ignashevich, Golovin na Denis Cheryshev bose bakaba ari bo binjije penaliti ku ruhande rw’Uburusiya.

Abarusiya bishimira ticket ya 1/4 cy’irangiza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger